AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Paccy yaciye IGIKUBA mu kwamamaza indirimbo ye nshya yavugishije benshi - Amafoto

Paccy yaciye IGIKUBA mu kwamamaza indirimbo ye nshya yavugishije benshi - Amafoto
31-10-2016 saa 12:18' | By Chief Editor | Yasomwe n'abantu 7993 | Ibitekerezo

Umuhanzikazi Oda Paccy ufite indirimbo nshya yise "IGIKUBA", nawe yaciye igikuba mu bantu mu kwamamaza iyi ndirimbo, ahanini bitewe n’imyambarire yagaragaje mu bikorwa byo kuyimenyekanisha.

Ku ikubitiro, ifoto Paccy yakoresheje amenyekanisha iyi ndirimbo, yari yambaye imyenda igaragaza amatako, benshi bahise batangaza ko iyi foto nayo iteza igikuba mu bagabo. Hari abanditse ku mbuga nkoranyambaga ko iyi foto ya Paccy yacumuza abagabo batari bacye.

Nyuma y’ibi Paccy yatumiwe kuri TV10 maze agenda yambaye umwenda uriho amagambo yavugishije abantu ururondogoro. Paccy we avuga ko yashakaga kwandika "IGIKUBA" ariko muri iri jambo hari inyuguti zitagaragataga, ahubwo hagaragara akamenyetso k’umutima.

Ibi byatumye abantu bakomeza kubyibazaho cyane ndetse na Paccy ubwe bamwandikira bamubaza niba hari ikindi yashatse kuvuga, gusa nk’uko yanabishimangiye mu kiganiro twagiranye, we yashakaga kugaragaza urukundo afitiye iyi ndirimbo.

Yagize ati : "Ijambo IGIKUBA kuri njye ni ijambo ribaho. Uyu mupira ubusanzwe nkunda ibara ry’umutuku cyane hanyuma gushyiramo umutima rero, iyi ndirimbo maze kuyikora naricaye numva amagambo arimo ndayakunze ukuntu kuko sinaherukaga kuririmba ubutumwa nka buriya mu ndirimbo, nkubitamo umutima mu rwego rwo kwerekana ko nkunze ubutumwa, ibyo bindi sinzi aho byavuye."

UMVA INDIRIMBO "IGIKUBA" HANO :


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA