AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Prince Kid akatiwe gufungwa iminsi 30 y’agateganyo

Prince Kid akatiwe gufungwa iminsi 30 y’agateganyo
16-05-2022 saa 14:10' | By Habineza Gabriel | Yasomwe n'abantu 1199 | Ibitekerezo

Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwanzuye ko Ishimwe Dieudonné uzwi nka Prince Kid akomeza afungwa iminsi 30 y’agateganyo mu gihe iperereza ku byaha by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina ashinjwa rikomeje.

Ni umwanzuro wasomwe ku manwa yo kuri uyu wa Mbere tariki 16 Gicurasi 2022.

Umwanzuro w’urukiko wasomwe kuri uyu wa Mbere tariki ya 16 Gicurasi 2022.

Urukiko rwavuze ko rushingiye ku mpamvu zikomeye zatanzwe n’ubushinjacyaha, Ishimwe agomba gukirikiranwa afunzwe ku nyungu z’ubutabera bunoze mu gihe hageterejwe ko iburanisha mu mizi ritangira.

Ishimwe akurikiranyweho ibyaha by’ihohotera rishingiye ku gitsina bikekwa ko yakoreye bamwe mu bakobwa bitabiriye irushanwa rya Miss Rwanda amaze igihe ategura.

Ashinjwa ibyaha bitatu birimo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato, gusaba cyangwa gukoresha ishimishamubiri rishingiye ku gitsina no guhoza undi ku nkeke bifitanye isano n’imibonano mpuzabitsina.

Ku birebana n’icyaha cyo gukoresha undi imibonano ku gahato, urukiko rwavuze ko kuba nta kimenyetso bihari by’uko yasambanyije umukobwa witabiriye irushanwa rya Miss Rwanda cyangwa yaramunyweshejwe inzoga ku gahato, bikwiriye kuba impamvu adakurikiranwaho iki cyaha.

Ku birebana no gusaba cyangwa kwaka ishimishamubiri rishingiye ku gitsina, rwemeje ko akekwaho icyo cyaha bishingiye ku kuba atagaragaza uburyo yavugaga ko ashobora gushimishamo umwe mu bakobwa bamushinja.

Ku cyo guhoza undi ku nkeke, Ubushinjacyaha bwavuze ko kuba 4 Mata 2022 hari umukobwa bagiranye uruzinduko akaza kumuhamagara mu masaha y’ijoro amusaba ko bakorana imibonano mpuzabitsina.

Ibyo rwabishingiye rugaragaza ko hari impamvu zikomeye zituma akekwaho icyaha cyo guhoza undi ku nkeke hagenderewe kumukoresha imibonano mpuzabitsina.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA