AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Producer Holybeat wari umaze kubaka izina mu Rwanda ntakihabarizwa

Producer Holybeat wari umaze kubaka izina mu Rwanda ntakihabarizwa
3-01-2022 saa 11:58' | By Editor | Yasomwe n'abantu 1320 | Ibitekerezo

Umwe mu bari bamaze kubaka izina mu gutunganya umuzikiki, Shyaka Olivier wamamaye nka Holybeat ntakiri ku butaka bw’u Rwanda ubu akaba yamaze kwimukira muri Canada.

Holybeat wubatse izina mu bijyanye no gukora umuziki, akaba yari amaze igihe akorera muri Studio ya The Mane Music, yamaze kwimukira muri Canada aho yagiye gutura.

Mu minsi ya nyuma y’umwaka ushize, ni bwo Shyaka Olivier wamamaye ku izina rya Holybeat n’umugore we berekeje i Vancouver muri Canada aho bagiye gutura.

Holybeat yatangaje ko nyuma yo kwimukira muri Canada, ubu ari naho agiye gukomereza ibikorwa bya muzika yakoreraga mu Rwanda.

Yagize ati “Maze iminsi narimukiye inaha [Canada], ni ho ngiye kujya nkorera ibikorwa byanjye bya muzika.”

Holybeat yerekeje muri Canada nyuma y’amezi make akoze ubukwe n’umugore w’Umunya-Israel Annette Antoinette Tahan. Basezeranye muri Gicurasi 2021.

Mbere yo kwerekeza muri The Mane Music, Holybeat yagiye akora muri studio zitandukanye ndetse akorana n’abahanzi bafite amazina mu muziki w’u Rwanda.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA