AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

RITCO irashinja Bruce Melodie kuyisebya mu ndirimbo ye yise ’Saa Moya’

RITCO irashinja Bruce Melodie kuyisebya mu ndirimbo ye yise ’Saa Moya’
14-08-2020 saa 11:25' | By UKWEZI | Yasomwe n'abantu 11319 | Ibitekerezo

Ubuyobozi bw’Ikigo gitwara abagenzi mu buryo rusange cya Ritco [Rwanda Inter-Link Transport Company], bwatangaje ko bwababajwe bikomeye n’amagambo umuhanzi Bruce Melodie yakoresheje mu ndirimbo ye avuga ko ‘arakerereza umuntu nka ‘Ritco izamuka Shyorongi’.

Mu ndirimbo iheruka kujya hanze ya Bruce Melodie yise ‘Saa Moya’ ku wa 23 Nyakanga 2020, hari aho aririmba ko ‘Sinkubipa ndagukerereza….. Meze nka RITCO izamuka Shyorongi.”

Bamwe mu bumvise iyi ndirimbo bavuga ko mu mvugo izimije y’uyu muhanzi yashakaga kuvuga ko aza gutinda nk’uko RITCO iri kuzamuka i Shyorongi igenda gahoro.

Umuyobozi Mukuru wa Ritco, Nkusi Godfrey yabwiye UKWEZI ko ibyakozwe na Bruce Melodie babigereranya no guharabika izina ry’ikigo kuko serivisi batanga ari izo kwihutisha abantu none we akaba yarakoresheje izina mu gushaka kugaragaza ko bagenda gahoro.

Yagize ati “Twe dusanga ibyo yakoze atari byo, kuko twe dutanga serivisi yo kwihutisha abatugana rero kuvuga ko *atinda akaba abigereranya na RITCO izamuka Shyorongi bihabanye n’ibyo.”

Yakomeje agira ati “Dusanga ari uguharabika izina ry’ikigo ndetse na serivisi gitanga.”

Ku rundi ruhande ariko abareberera inyungu za Bruce Melodie bahakanye ibivugwa na Ritco bavuga ko umuhanzi wabo yashakaga kuririmba ko yihuta nka Ritco izamuka i Shyorongi ahubwo abumvise indirimbo ari bo bayumvise nabi.

Umujyanama ndetse akaba n’ureberera ibikorwa bya muzika by’uyu muhanzi, Kabanda Jean de Dieu [Jado] yavuze ko ubuyobozi bwa Ritco butigeze bubavugisha ngo bubagaragarize icyo kibazo.

Yagize ati “Nta muntu wigeze utuvugisha. Aba arimo kuvuga ngo ari kuza yirukanka nk’uko Ritco yihuta iyo iri kuzamuka i Shyorongi.”

Yakomeje agira ati “Twebwe ibyo twavuze ntabwo ari ugusebya, twavuze ko ari kuza yihuta. Nonese yavuga ko ari kuza yihuta ngo ntarambirwe, umuntu yabwira undi ngo ntarambirwe kandi agenda gahoro ? Ahubwo twarabamamarije bakwiye no kutwishyura ari twe.”

Impande zombi ziri kwitana ba mwana kuri iki kibazo cyane ko umuhanzi wahimbye akanaririmba indirimbo avuga ko ibyo ubuyobozi bwa Ritco bwaketse atari byo yashatse kuvuga.

Ubuyobozi bwa Ritco butangaza ko bwagerageje inshuro nyinshi guhamagara umuhanzi Bruce Melodie ariko ntiyitabe, ari nayo mpamvu hagiye kwiyambazwa inzira y’amategeko.

Ku munota wa 2:27 niho Bruce Melodie aririmba, ibintu Ritco ivuga ko ari ukuyiharabika


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA