AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Radio wo muri Goodlife wari uherutse gukubitirwa mu kabari yapfuye

Radio wo muri Goodlife wari uherutse gukubitirwa mu kabari yapfuye
1er-02-2018 saa 07:48' | By Akayezu Jean de Dieu | Yasomwe n'abantu 7820 | Ibitekerezo

Nyuma yo gukubitirwa mu Kabari ko mu mujyi wa Kampala kitwa Freedom City’s Sky Beach Lounge mu mirwano yatewe n’ubushyamirane bw’abo bari kumwe, Moses Nakintije Sekibooga wamenyekanye muri muzika ya Uganda by’umwihariko mu itsinda rya Good Life nka Mozey Radio yitabye Imana mu rukerera rwo kuri uyu wa Kane tariki 1 Gashyantare 2018.

Amakuru y’itabaruka ry’uyu muhanzi yatangajwe na Televiziyo NTV, ya Uganda aho yavuze ko Radio yamaze gupfa azize uburwayi yari amaranye iminsi dore ko yari amaze iminsi arembye bikomeye.

Mowzey Radio wo mu itsinda rya Goodlyfe yakubitiwe mu kabari kitwa Freedom City’s Sky Beach Lounge mu ijoro ryo kuwa mbere tariki ya 22 Mutarama, aho yahise ajyanwa mu bitaro bya Case Hospital none akaba yitabye Imana mu rukerera rwo kuri uyu wa Kane.

Mozey Radio yaririmbaga mu itsinda rya Goodlife yari afatanyijemo na mugenzi we Weasel, uyu Weasel akaba ari murumuna wa Jose Chameleon ndetse bavukana n’umuhanzi Pallaso nawe ukomeye muri Uganda

Radio yahoze ari umugabo wa Mbabazi Lilian ndetse banafitanye abama babiri , byakunze kuvugwa ko uyu muhanzi (Radio) ashobora kuba afite inkomoko mu Rwanda ariko we akabihakana gusa akavuga ko ahafite abantu benshi bo mu muryango bahatuye.

Mozey Radio yamaze gutabaruka, Imana imwakire.

Yari umugabo wa Lilian Mbabazi

Radio na Weasel bamenyekanye nka Goodlyfe muri 2009 ari nabwo batangiye kwinjira mu mitima y’Abagande ndetse batangira no kwambuka imipaka babifashijwemo na zimwe mu ndirimbo zabo zari zigezweho zirimo iyakanyujijeho haba hano mu Rwanda ndetse no mu karere ‘Bread n Butter’. Gusa iri tsinda ryari ryatangiye muzika mu myaka ya za 2004 aho bakoreraga ibikorwa byabo muri Leone Island ya Jose Chameleone.

Nyuma yo kugenda bakora indirimbo zitandukanye, aba bahanzi bagize itsinda rya Goodlyfe baje kurenga imbibe za Uganda baza no kumenyekana hirya no hino mu karere, aha babifashwagamo n’indirimbo zabo zamenyekanye cyane nka ‘Take my heart’ bakoranye n’umunya Zambie General Ozzy, Ability, Amaaso, You make me cry, talk and talk, Ntunga, Mwana wabandi, Gudi Gude, Ntwalako (iyi iri muzo baherukaga gusohora).

Muri iyi myaka ishize aba bahanzi bagiye bumvikana mu bitangazamakuru bavugwaho gutandukana ariko bikagera nyuma bakongera bagasubirana ndetse bakanakora indirimbo nyinshi nziza bityo abafana babo bakongera kubagarurira icyizere.

Bimwe mu bihembo itsinda rya Goodlyfe ryegukanye bakiri kumwe ari babiri harimo Hipipo Music Awards, Pearl Of Africa Music Awards, hari n’ibindi bihembo bagiye begukana mu bihugu byo hanze ya Uganda birimo Tanzania na Kenya.

Radio na Weasel kandi bahataniye ibikombe birimo icya BET awards muri 2013, baza no guhatana muri MTV awards mu mwaka wa 2014 gusa ntabwo babashije kwegukana ibi bihembo.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA