AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Safi Madiba ugeze kure akora alubumu ye ya mbere yahishuye izina ryayo

Safi Madiba ugeze kure akora alubumu ye ya mbere yahishuye izina ryayo
31-05-2018 saa 12:02' | By Akayezu Jean de Dieu | Yasomwe n'abantu 2868 | Ibitekerezo

Umuhanzi Safi Madiba uri gukoresha imbaraga zidasanzwe muri muzika yahishuye izina rya alubumu ye ya mbere ndetse anavuga ko izaba iriho indirimbo 10 muri zo akaba amaze gushyira hanze eshanu aho izindi ziri hafi kurangira ndetse kuri ubu yashyize hanze amashusho y’indirimbo ye nshya ‘Nisamehe’ aherutse gukora afatanyije na Riderman.

Aya mashusho y’indirimbo ‘Nisamehe’ ya Safi Madiba yakoze yisunze Riderman yasohotse mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu tariki 30 Gicurasi 2018, kuri we ngo iyi ndirimbo ije ari iya gatanu mu 10 zizaba zigize alubumu ye ya mbere izaba yitwa ‘Back To Life’.

Safi Madiba yabwiye Ikinyamakuru Ukwezi.com ko kuri iyi alubumu ye ‘Back To Life’ hazaba hariho indirimbo zitandukanye zirimo eshanu yakoze ari wenyine ndetse n’eshanu azaba yarafatanyije n’abandi bahanzi biganjemo abo hanze y’u Rwanda dore ko ngo intego ye ni ugukora umuziki urenga imipaka.

Mu ndirimbo zimaze kujya ahagaragara zakomeje gukundwa ku rwego rwo hejuru harimi ‘Kimwe Kimwe, Fine, My hero, Got it, ndetse n’iyi iheruka ‘Nisamehe’

REBA HANO AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ’NISAMEHE’


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA