Umuhanzi Niyibikora Safi [Safi Madiba] yatangaje ko amezi atanu ashize atandukanye n’umugore we Niyonizera Judithe bari bamaranye imyaka itatu babana nk’umugore n’umugabo basezeranye mu mategeko n’imbere y’Imana.
Aba bombi byavuzwe ko batakibana ubwo bari bamaze kugera muri Canada gusa uyu muhanzi ntiyegeze agira icyo abitangazaho.
Safi Madiba yavuze ko yatandukanye na Judithe Niyonizera bitewe n’uko hari ibyo batumvikanyeho.
Uyu musore yabwiye INYARWANDA ko “Ntabwo twumvikanye. Abantu babiri bashobora kutumvikana bitewe n’imico n’ibindi. Natandukanye n’umugore nta kindi. Hari abashidikanya ariko ni byo.”
Safi Madiba yavuze ko asigaye yibana mu nzu kandi ko ari no kwitegura gusohora indirimbo nshya mu minsi iri imbere.
Aba bombi batandukanye mu gihe hari hashize imyaka itatu bakoze ubukwe, beremeranya kubana nk’umugore n’umugabo.
Nyuma yo kwemeranya kubana nk’umugabo n’umugore, haciyemo imyaka ibiri Safi Madiba aba mu Rwanda mu gihe umugore yabaga muri Canada.
Mu ntangiriro z’uyu mwaka nibwo bafashe icyemezo cyo kujya kubana muri Canada.