AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Shaddyboo wavuze ko ajya akorera 500 000 ku isaha, yakomoje ku gushaka undi mugabo

Shaddyboo wavuze ko ajya akorera 500 000 ku isaha, yakomoje ku gushaka undi mugabo
7-03-2019 saa 19:27' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 10868 | Ibitekerezo

Umunyamideli w’ Umunyarwandakazi Mbabazi Shadia wamamaye ku mbuga nkoranyambaga kw’ izina rya Shaddy Boo yavuze ko kwamamaza imideli ari ubushabitsi bukomeye nubwo hari abatarabimenya, anongera gushimangira ko ahuze cyane ku buryo atashaka umugabo.

Shaddy Boo yahoze akundana na Meddy Saley ndetse bafitanye abana babiri yateguye igikorwa cyo gufasha umukinnyi wa filime witwa D’ Amour ufite ikibazo cy’ impyiko akaba asabwa amafaranga menshi kugira ngo age kwivuriza mu mahanga.

Biteganyijwe ko ku wa Gatandatu w’ iki Cyumweru Shaddy Boo azajya mu kinamba akoza imodoka mu rwego rwo gukusanya amafaranga yo gufasha D’ amour.

Mu kiganiro yatumiwemo kuri KT Radio avuga kuri iki gikorwa cyo koza imodoka mu rwego rwo gushakira D’ amour ubufasha yanabajijwe ku mwuga we wo kwamamaza imideli avuga ko hari ubwo ajya yinjiza ibihumbi 500 ku isaha.

Yagize ati “Biterwa n’ icyo umuntu ashaka kwamamaza, ku isaha, mu cyumweru, cyangwa mu mezi, nko ku isaha hari igihe nca nk’ ibihumbi 500 ngapositinga cyangwa yantumiye nkajya nko mu gitaramo yafunguye akabyiniro”

Uyu mubyeyi w’ abana babiri yabajijwe niba atajya aterwa ipfunwe n’uko hari abamwita indaya biteww n’uko aba yambaye avuga ko muri ino si ntawe utavugwa ashimangira ko kumutuka we n’abana be bishimiye uko yambaye ntacyo biba bimubwiye.

Ati “Iyo nambaye abana banjye bambwiye ngo mama wambaye neza uri mwiza, nange nkireba nkavuga nti waoo Shaddy uraberewe abandi niyo bantuka bingana iki ntabwo mbyitaho”.

Shaddy Boo yongeye gushimangira ko nta mukunzi afite kubera ko ahuze, bityo ko na gahunda yo gushaka umugabo ntayo afite.

Ati “Abana banjye barankeneye ibyo kumbwira ngo ndajya kwicara mu rugo, urabizi ntabwo bigezweho iki gihe ugomba gukora nibinaba umugabo n’ aza azamenye ko hari aho nigejeje yasanze anticaye ntabyo ngombwa kunyicaza”

Shaddy Boo akunze kuvugwaho ko ari indaya, ndetse hari n’ abamwita umwamikazi w’ indaya gusa we avuga ko ibi avugwaho atari ukuri ahubwo bivugwa n’ abanyamakuru bashaka ko inkuru zabo zikundwa cyane.

Shaddyboo ujya winjiza 500 000 ku isaha binyuze mu kwamamaza


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA