Umuhanzikazi Sheebah Karungi yatangaje ko yasubitse urugendo yagombaga kugirira mu Rwanda aho yari umuhanzi mukuru wari gutaramira abanyarwanda muri Kigali Summer Festival kibaye ku nshuro ya mbere.
Kuri uyu wa Gatandatu tariki 27 Nyakanga 2019, I Kigali hateganyijwe igitaramo cyiswe Kigali Summer Fest 2019, gitegurwa na The Mane Music Label.
Mu bahanzi bagombaga kukitabira harimo Umugandekazi Sheebah, Umunyatanzania, Rich Mavoko ndetse n’abahanzi basaga 10 ba hano mu Rwanda.
Ibaruwa yashyizwe ahagaragara n’abashinzwe kureberera inyungu z’uyu muhanzi ishimangira ko ku mpamvu zitatangajwe ‘ababajwe no kumenyesha abakunzi be ko atakitabiriye Kigali Summer Fest’
Ubuyobozi bwa The Mane Music Label yateguye iki gitaramo ntibwabashije gusobanura impamvu zatumye uyu muhanzikazi atakitabira gusa hari amakuru yizewe avuga ko bakimenya ko Sheebah atazaboneka biyambaje umuhanzi Rich Mavoko wo muri Tanzania.