AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Si film cyangwa amashusho y’indirimbo, ni ubukwe bw’impamo-Amafoto ya Rocky akomeje guca ibintu

Si film cyangwa amashusho y’indirimbo, ni ubukwe bw’impamo-Amafoto ya Rocky akomeje guca ibintu
17-08-2021 saa 15:09' | By Editor | Yasomwe n'abantu 4170 | Ibitekerezo

Ku mbuga nkoranyambaga ubu ntakindi kizweho mu Rwanda uretse amafoto ya Uwizeyimana Marc uzwi nka Rocky ari kumwe n’umukobwa hamwe yamutereye ivi amusaba kumubera umugore ahandi basezeranye. Benshi bakomeje kwibaza niba ari ubukwe nyabukwe cyangwa ari amashusho ya film cyangwa y’indirimbo gusa biremezwa ko ari ubukwe bw’impamo.

Benshi mu bakoresha imbuga nkoranyambaga baravuga ko bitumvikana uburyo uyu musore uzwi mu gusobanura Film yaba yakoze ubukwe nyamara ari we wadukanye imvugo ngo “Ntagikwe”.

Hari n’abafashe amafoto yatereye ivi umukobwa bayahuza n’amajwi yo muri film yigeze gusobanura aho anengamo umuntu watereye ivi umukobwa amusaba kumubera umugore.

Ikinyamakuru Inyarwanda kibanda ku makuru y’Imyidagaduro, kiratangaza ko ariya mafoto ari ay’ubukwe bw’impamo bwa Roky.

Iki kinyamakuru cyemeza ko umwe mu batashye buriya bukwe, ari we wagihamirije aya makuru ko bwabaye kuri uyu wa mbere ndetse ko bwarimo abo mu miryango y’umukwe (Rocky) n’umugeni.

Rocky uniyita Kirabiranya ngo yasezeranye na Carmene usanzwe akina muri film y’uruhererekane yitwa the Secret.

Bivugwa ko ubu bukwe bwa Rocky bwatashwe n’abasore bakunze gukorana muri Label ye ngo ndetse ni na bo bamwambariye banakora bimwe mu bikorwa bikorwa mu mihango y’ubukwe.

Umuhanzi Social Mula usanzwe ari inshuti ya hafi na Rocky ni we wari umubyei wa Rakcky (Parrain) ndetse akaba yaranaririmbye muri buriya bukwe ndetse ngo amashusho yabwo azanifashishwa mu ndirimbo nshya ya Papa Cyangwe n’uyu muhanzi Socila Mula.

UKWEZI.RW


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA