Urukundo abantu benshi bakunda ibihangano bya The Ben, rutuma nta wibuka ko yatorotse igihugu yari mu butumwa bw’akazi, kandi iki ni icyaha gihanwa n’amategeko mu Rwanda kuburyo bishoboka ko uyu muhanzi wamaze kugera mu Rwanda yatabwa muri yombi.
The Ben na mugenzi we Meddy batorokeye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu 2010, aho bari mu butumwa bwa Leta y’u Rwanda.
The Ben na Meddy, bari bagiye kuririmba mu ihuriro rya Diaspora y’Abanyarwanda baba muri Amerika y’amajyaruguru, igitaramo cyari cyiswe ‘Urugwiro Conference’.
Bimaze kumenyekana ko aba bahanzi batazagaruka mu Rwanda, byababaje benshi babakundaga ariko bagahora bizeye ko hari igihe bazagaruka. The Ben ubu afite igitaramo mu Rwanda ku itariki ya mbere Mutarama 2017 ndetse yamaze kugera i Kigali.
Kuba Meddy na The Ben bari bagiye mu butumwa bw’igihugu ku nzandiko z’inzira z’akazi (Passport de Service) bagombaga kuzisubiza. Ibi hari inzobere mu by’amategeko yaganiriye n’ikinyamakuru Ukwezi.com, igaragaza ko bakoze icyaha gihanwa n’amategeko.
Ingingo ya 19, y’Iteka rya Minisiti N°02/01 ryo kuwa 31/05/2011 rigena amabwiriza n’ibikurikizwa mu gushyira mu bikorwa itegeko ryerekeye abinjira n’abasohoka, ivuga ko “Pasiporo y’akazi imara imyaka itanu (5). Kandi ko ufite pasiporo y’akazi ayisigira ofisiye wa imigarasiyo ku mupaka yinjiriyeho mu gihe agarutse mu Rwanda.”
The Ben na Meddy batorotse muri Nyakanga 2010, ubu bamaze imyaka irenga itandatu, bivuze ko batigeze basubiza Posiporo y’akazi bari bahawe bajya muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, bityo bishe ibiteganywa n’iryo tegeko. N’ubwo bagiye mbere y’uko itegeko risohoka, bagombaga kuryubahiriza rimaze gusohoka, nabo bagacungana n’uko batarenza igihe cyari kimaze kwemezwa n’itegeko.
Ingingo ya 622 y’igitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda ivuga ko umuntu wanga gusubiza urwandiko rw’inzira, ahanishwa igifungo kuva ku kwezi kumwe (1) ariko kitageze ku mezi atandatu (6) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi mirongo itanu (50.000) kugeza ku bihumbi magana atanu (500.000), cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.
Aya mategeko aramutse yubahirijwe uko ari, Mugisha Benjamin uzwi nka The Ben ashobora gukurikiranwa n’inzego z’ubutabera mu Rwanda kuko hari ibihano ateganyirizwa n’amategeko.