AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Tonzi yibukije abantu ko kuramya Imana bikwiye kuba ubuzima bwabo bwa buri munsi

Tonzi yibukije abantu ko kuramya Imana bikwiye kuba ubuzima bwabo bwa buri munsi
13-05-2020 saa 13:50' | By Akayezu Jean de Dieu | Yasomwe n'abantu 850 | Ibitekerezo

Umuhanzikazi Uwitonze Clementine uzwi nka Tonzi mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana yashyize hanze indirimo yibutsa abizera kuramya Imana bakabigira ubuzima bwabo bwa buri munsi.

Indirimbo yise ‘Bindimo’ yasohotse kuri uyu wa 12 Gicurasi 2020, ije ikurikira iyitwa ‘Hejuru ya Byose’ uyu muhanzikazi yaherukaga gukora mu ntangiro z’uyu mwaka.

Mu kiganiro yagiranye na UKWEZI, yavuze ko muri rusange ubutumwa buri mu ndirimbo ari ubukangurira abantu gushima no kuramya Imana kandi bakabikora mu buzima bwabo bwa buri munsi.

Yagize ati “Ni indirimbo yo gushima Imana, naritegereje nsanga kuramya Imana bitagombye guterwa n’ibihe umuntu arimo ngo ni uko wenda ari byiza cyangwa ari bibi ahubwo kuramya Imana bikwiye kutubera ubuzima bwa buri munsi.”

Yakomeje avuga ko “Imana iba itwitaho mu buryo bwose kuko idukunda, iyamenye ntarabaho ikamenya ko nzabaho nta kindi kintu nayitura uretse kuyiramya no kuyishima. Nasanze bindimo mu buzima kubera ko iyo nteye intambwe mbona kugira neza kwayo.”

Tonzi avuga kandi ko abantu bakwiye kumenya ko ibyo bakora byose babishobozwa n’Imana kuko ariyo mugenga wa byose.

Ati “Imana nasanze ariyo mugenga wa byose bituma bindimo kuyiramya kuko nta kintu nabasha gukora itakinshoboje, nanjye niryo turo mfite kuvuga ngo bindimo kukuramya no kugushima. Ni indirimbo umuntu wese yakwifashisha ashima Imana, ubushake bw’Imana iyo burimo kwizera.”

Indirimbo bindimo yakozwe mu buryo bw’amajwi na David Pro mu gihe amashusho yayo yatunganyijwe na Faith Fefe binyuze muri Alpha Entertainment.

Reba hano video y’indirimbo Bindimo ya Tonzi


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA