Iyakaremye Emmanuel [Emmy Pro] uherutse gusubiramo indirimbo ‘Mana idukunda byahebuje’ igakundwa ku rwego rwo hejuru yongeye guhuriza hamwe abaririmbyi bakomeye bo muri Korali 10 zo muri Kiliziya Gatolika basubiramo iyitwa ‘Twaje Mana Yacu’ yamamaye cyane mu bihe byo hambere.
Iyi ndirimbo “Twaje Mana yacu” yasohotse kuri uyu wa Kabiri tarki 2 Kamena 2020, ikozwe mu buryo bugezweho haba ari amajwi ndetse n’amashusho yayo.
Ubusanzwe iyi ndirimbo yahimbwe na Padiri Hakolimana Jean, ubarizwa mu gihugu cya Espagne ahitwa Chanoine , akaba ari Perezida wa Basilique Sainte Marie de Manresa.
Emmy Pro wagize igitekerezo cyo gukora iyi ndirimbo yatangarije UKWEZI ko yatangiye umushinga wo kujya ahuriza mu ndirimbo imwe bamwe mu baririmbyi bakomeye bo muri Kiliziya Gatolika.
Yavuze ko yahereye kundirimbo yitwa Mana idukunda byahebuje , ariko kurubu yasohoye iyakabiri ariyo Twaje Mana yacu kuko ari indirimbo akunda kandi inakunzwe na benshi.
Yakomeje agira ati “Bitewe n’amakorali menshi nkorera indirimbo nagiye mpura n’abaririmbyi b’abahanga numva ngize igitekerezo cy’uko umunsi umwe nzabahuriza mu ndirimbo abantu bakumva uburyohe bw’umuziki w’abahanga.”
Uyu musore uri mu bahagaze neza mu mwuga wo gutunganya ibihangano mu buryo bw’amajwi hano mu Rwanda yavuze kandi ko “Twaje Mana yacu’ ni indirimbo nkunda cyane ndetse hari n’abandi bantu basanzwe bayikunda kubera amagambo meza ayigize ndetse n’umuziki mwiza wumvikanamo. Nifuje rero ko aba baririmbyi bamfasha ikongera gutanga ibyishimo.”
Muri iyi ndirimbo hagaragaramo abahanzi barimo Nyituriki Nizeyimana Denis, Irakoze Nicole umuririmbyi Choeur International, Cyriaque Ngoboka wo muri Chorale Christus Regnat, Eugène Havugimana ndetse n’umuzungu Shaprov babarizwa mu gihugu cy’Ubutaliyani.
Harimo kandi Iraguha Alain Marius,Karangwa Fabrice Kamanzi Henry Prosper na Niyonkuru Fabrice babarizwa mu itsinda The Bright Five Singers hakabamo kandi na Dr Aristote Hakizimana wo muri Chœur international,Niyobuhungiro Donat umucuranzi wa Christus Regnat ndetse n’umuhanzi Kamana Marius na Iyakaremye Samuel bo muri chorale Inyange za Mariya.
Abandi bahanzi bairmo ni Assoumpta [Dudu] wo muri Chorale La Fraternité, Gloria wa Chorale St Paul Kicukiro na Iratwibuka Salome wa Chorale de Kigali, Isimbi wo muri Christus Regnat, Intaramirwa Christelle wo muri Chorale St Paul Kicukiro ndetse n’umuhanzi Senga Diane na Niyonzima Oreste usanzwe ari n’umucuranzi wa Christus Regnat,Chœur international ndetse n’a Chorale le Bon Berger.
Iyi ndirimbo ,Twaje Mana yacu ije ikurikira Mana idukunda byahebuje yaririmbwemo n’abaririmbyi bo muri Choeur Internationale, Chorale Christus Regnat, Chorale de Kigali, Chorale St Paul Kicukiro, Chorale la Fraternité, Chorale Le Bon Berger, The Bright Five Singers,Inyange za Mariya ndetse nizindi
Emmy Pro amaze kugira izina rikomeye mu batunganya indirimbo z’amakorali muri Kiliziya Gatolika abinyujije muri ‘studio’ ye ‘Universal Records’ ,Aho akorana na Aime pride ukora ibijyanye no gutunganya Amashusho.
Mu bihe bitandukanye yarambitse ibiganza ku ndirimbo nyinshi z’abahanzi n’amakorali akunzwe.
Emmy pro kandi arararika abakunzi ba muzika gatolika ko azakomeza kujya abatunganyiriza indirimbo nkuko nabo bakomeje kumwereka ko bashimye ubu buryo bwo kuzisubiramo bijyanye n’igihe tugezemo.
Emmy Pro yahurije hamwe abahanzi batandukanye bakora indirimbo ’Twaje Mana Yacu’
Reba hano indirimbo ’Twaje Mana Yacu’ yakunzwe cyane mu bihe byahise