AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Ubukwe bw’Umunyamakuru Julius Chita bwari bwakomwe mu nkokora na COVID bwatashye

Ubukwe bw’Umunyamakuru Julius Chita bwari bwakomwe mu nkokora na COVID bwatashye
9-08-2021 saa 09:54' | By Editor | Yasomwe n'abantu 2824 | Ibitekerezo

Umunyamakuru uzwi kuri YouTube, Julius Chita wagombaga gusezerana mu rusengero mu ntangiro za Nyakanga 2021 ariko bikaza gukomwa mu nkokora n’ingamba zo kwirinda COVID-19, yasezeranye mu kiriliziya.

Julius Chita wagombaga kuba yarasezeranye na Batamuriza Yvette tariki 02 Nyakanga 2021, yasezeranye ku wa Gatanu w’icyumweru twaraye dusoje tariki 06 Kanama 2021.

Chita yasezeanye na Batamuriza Yvette muri Kiliziya Gatulika ya Regina Pacis i Remera mu muhango witabiriwe n’abantu bacye cyane kubera ingamba zo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19.

Mu bantu bo mu myidagaduro uyu munyamakuru abarizwamo, bari bahagarariwe na Muyoboke Alex.

Basezeranye imbere y’Imana nyuma y’uko tariki ya 3 Kamena 2021 basezeranye imbere y’amategeko mu Murenge wa Kimihurura mu Karere ka Gasabo.

Chita na Yvette bakoze ubukwe nyuma y’imyaka 3 bamaze bakundana. Urukundo rwabo rukaba rutaravuzwe cyane mu itangazamakuru ariko inshuti zabo za hafi zari zizi iby’uru rukundo rwabo.

Chita akaba ari umuyobozi wa Chita Magic TV, uretse ibi kandi akaba azwi cyane mu kuyobora ubukwe ari umusangiza w’amagambo.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA