Ubukwe bwa Meddy bwabaye mu mpera z’iki cyumweru, bwagaragayemo urugwiro rudasanzwe hagati ya Miss Rwanda 2009 Bahati Grace n’umuraperi William Muhire wamamaye nka K8 Kavuyo, ndetse abatashye ubu bukwe babonye ko ubukwe bwa Meddy bushobora kuba imbarutso yo gusubirana kw’aba bombi bafitanye umwana w’imyaka 9.
K8 Kavuyo na Bahati Grace, urukundo rwabo rwatangiye muri 2010 rurakomeza kugeza muri 2012 ubwo bibarukaga imfura yabo y’umuhungu bise Ethan Muhire. Nyuma kubyarana uyu mwana w’umuhungu, baje gutandukana umwe aca ukwe n’undi aca ukwe.
Mu kiganirpo aheruka kugirana n’umunyamakuru Ally Soudy kuri Instagram, Miss Bahati Grace yavuze ko impamvu yatandukanye na K8 Kavuyo ari uko yabonaga badahuje icyerekezo ndetse ko n’ibihe bisubiye inyuma atakwemera gusubirana na we.
Ati"Ntabwo nabyemera kuko ibyerekezo byacu ntibyaba bihuye. Twari dufite ibyerekezo bitandukanye, ni yo ntandaro yo gutandukana.”
Icyo gihe yavuze ko kurera umwana wenyine byamugoye ariko ubu akaba yaratangiye kubona umusaruro wabyo.
Ati"Abazi umwana wanjye babona ko afite urukundo n’ubwo yaruhawe n’umubyeyi umwe. Nakuze mfite ishyaka ryo kumva ko ningira umwana nzagerageza kumugarariza urukundo no kumuha ibyo akeneye byose. Maze kumubona byansabye ko nigomwa byinshi ariko ntangiye kubona umusaruro wabyo.”
Ubwo aba bombi bahuriraga mu bukwe bwa Meddy mu mpera z’icyumweru dusoje, bagaragaje urugwiro rudasanzwe abatashye ubukwe kuburyo ababibonye benshi bashimangira ko bishobora kuba imbarutso yo kubura urukundo rwabo rumaze igihe rwarasinziriye.