Ubushinjacyaha bw’u Rwanda bwasobanuye ibyaha bukurikiranye kuri Mugabushaka Jeanne de Chantal, umunyamakuru akaba n’umushyushyabirori (MC) uzwi cyane ku izina rya Maman Eminente, umaze icyumweru afunze.
Umuvugizi w’Ubushinjacyaha bw’u Rwanda, Faustin Nkusi, yatangarije ikinyamakuru Ukwezi.com ko umunyamakuru Eminente ubu afungiwe kuri sitasiyo ya Polisi ya Kabuga mu mujyi wa Kigali, ndetse akaba yatangiye kubazwa na parike ku byaha akurikiranyweho.
Faustin Nkusi avuga ko Mugabushaka uzwi nka Eminente akurikiranyweho ibyaha bibiri birimo ruswa n’ubwambuzi bushukana, akaba yaranafatanywe amafaranga. Yagize ati : "Ari mu maboko yacu, mu bushinjacyaha, twamaze no kumubaza. Ibyaha akurikiranyweho ni icyaha cya ruswa n’icyaha cy’ubwambuzi bushukana... Hari abavuga ko yabasabye amafaranga kugirango abafashe kubona ibyangombwa muri RGB cyane cyane abashinga amatorero mashya. Turimo turabikurikirana ngo turebe koko niba ari byo, ariko hari amafaranga yanafatanywe, miliyoni imwe. We ntabwo yemera ko ari ko bimeze ariko turacyabicukumbura."
Umuvugizi w’Ubushinjacyaha, avuga ko Eminente atatawe muri yombi wenyine, kuko afunganywe na mugenzi we witwa Maherane Bernard uri mu bashakaga ko abafasha kubona ibyangombwa byo gutangiza itorero, nawe bakaba bakurikiranyweho ibyaha bimwe.
Uretse kuba ari umunyamakuru, Eminente anazwi cyane nk’umukemurampaka muri Miss Rwanda
Biteganyijwe ko kuri uyu wa Mbere, ari bwo ubushinjacyaha bwanzura niba baba bamurekuye agakomeza gukurikiranwa ari hanze cyangwa niba bizasaba ko hitabazwa urukiko akaburana ibijyanye n’ifunga n’ifungura by’agateganyo.