Zari Hassan, umugore w’umuhanzi w’icyamamare muri Tanzaniya ndetse no muri Afurika, Diamond Platinumz, yibasiwe bikomeye n’abatari bacye ku rukuta rwe rwa Instagram, aho yashinjwaga ubujura bwo kwiyitirira ibitari ibye agakoresha amafoto y’abandi kugirango yigwizeho abakiriya bagana ibicuruzwa bye.
Uyu mwuka mubi hagati y’uyu mugore wa Diamond ndetse n’abamwibasiye watangiye ubwo yashyiraga amafoto kuri Instagram ye mu rwego rwo kwamamaza iduka rye, ariko bikaza gutahurwa ko ayo mafoto yakoresheje atari ay’iryo duka ahubwo ari ay’iduka ryo muri Amerika.
Nyuma y’uko abantu batahuye ko amafoto Zari yakoresheje yamamaza iduka rye atari ayaryo, batangiye kumwibasira bavuga ko abeshya abantu kugirango abarye amafaranga, ibyo bamwe bagiye bavuga ko ari ubujura cyangwa ubutekamitwe yinjiyemo.
Usibye abantu bagiye bandika kuri uru rukuta bamunenga ku byo yari yakoze, na Stephanie nyir’ iduka ryo muri Amerika Zari yakoresheje yanditse amunenga kubwo gukoresha amafoto y’iduka rye atabiherewe ububasha kandi akaba yaranabikoze yamamaza irye riri muri Tanzaniya.
Iyi niyo foto Zari yakoresheje bigatuma yibasirwa n’abatari bake bamushinja ubujura
N’ubwo bibasiye uyu mugore, Zari, ari benshi hari abandi bagiye bagaragaza ko ibyo yakoze bidakwiye gufatwa nk’ubujura kuko ngo yageragezaga gushaka gukurura abakiriya.
Nyuma y’impaka ndende zari ziganjemo kwibasira Zari, nawe yaje kugira icyo abivugaho aho yagize ati “ Njye ntekereza ko ari nta kibazo kibirimo. Ikibazo ni uko nakoresha amafoto y’ibicuruzwa ntagira, kandi no gukoresha ifoto ivuye ku mbuga nkoranyambaga biremewe cyane rwose.”
Umuherwe Zari Hassan n’umugabo we Diamond Platnumz