AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Umuhanzi Burna Boy yitezweho kwamamaza Visit Rwanda

Umuhanzi Burna Boy yitezweho kwamamaza Visit Rwanda
21-03-2019 saa 19:37' | By Muhizi Olivier | Yasomwe n'abantu 1138 | Ibitekerezo

Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere [RDB] cyatangaje ko cyizeye abakerarugendo baturutse impande n’impande bazakururwa n’umuhanzi ugezweho muri iyi minsi Burna Boy ukomoka muri Nigeria utegerejwe mu gitaramo mu mpera z’iki cyumweru.

Mu ijoro ryo ku wa Gatandatu tariki 23 Werurwe 2019, i Rusororo mu Nyubako ya Intare Conference Arena hazabera igitaramo cyizitabirwa n’umuhanzi w’icyamamare, Burna Boy.

Kuri uyu wa Gatatu tariki 20 Werurwe 2019 habaye ikiganiro n’itangazamakuru, kigaruka ku myiteguro y’iki gitaramo.

Umar Abineza ushinzwe guteza imbere ubukererugendo bw’imbere mu gihugu muri RDB yavuze ko bateye inkunga iki gitaramo bitewe n’uko Burna Boy ari umuhanzi mpuzamahanga uzakurura abakerarugendo benshi I Kigali ndetse bigafasha kwamamaza Visit Rwanda .

Ati “Hari amakuru dufite ko hari abantu bagiye kuva mu bindi bihugu. Hari abagiye kuva za Zimbabwe, Tanzania na Kenya n’abari i Bugande batazamubona bazaza inaha.”

Yongeyeho ko iyo ubuzima bwo mu ijoro buhagaze neza, abantu barisanzura. Hari ibitaramo, utubari two kujyamo, ibintu nk’ibyo bituma ba mukererugendo baza ari benshi .

Umar Abineza ushinzwe guteza imbere ubukererugendo bw’imbere mu gihugu muri RDB yavuzeko Burna Boy azamamaza Visit Rwanda .

Kuko iki gitaramo kizabera ahantu hasa n’ahitaruye umujyi wa Kigali, hashyizweho imodoka zizatwara abantu zibakuye kuri stade Amahoro i Remera zikanabasubizayo, bakazishyura amafaranga 3000 ku muntu.

Uri mubahanzi bakunzwe muri Afurika azaza mu Rwanda avuye I Bugande

Ibiciro bisanzweho bwo kwinjira muri iki gitatamo ni 10 000 Frw uguze tike hakiri kare. Kugura tike ku munsi w’igitaramo ni 15 000 Frw. Mu myanya y’icyubahiro uguze tike hakiri kare ni 25 000 Frw, ku munsi w’igitaramo ni 30 000 Frw. Muri Vivip uguze tike mbere ni 50 000 Frw na 50 000 ku munsi w’igitaramo.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA