AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Umuhanzi Eric G waririmbye ‘Nzapfa ruzungu’ yashyize hanze amafoto ye yambaye ubusa kugira ngo amenyekane ?

Umuhanzi Eric G waririmbye ‘Nzapfa ruzungu’ yashyize hanze amafoto ye yambaye ubusa kugira ngo amenyekane ?
19-03-2020 saa 12:41' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 7562 | Ibitekerezo

Imwe muri tekinike abahanzi bakoreshwa kugira ngo bavugwe cyane mu itangazamakuru ni ugushyira hanze amafoto yabo bambaye ubusa. Mu minsi ishize mu itangazamakuru hagaragaye amafoto y’ umuhanzi ukizamuka mu Rwanda witwa Ntakirutimana Eric ukoresha amazina ya Eric G nk’amazina y’ubuhanzi.

Uyu muhanzi waririmbye indirimbo ‘Nzapfa ruzungu’, akaririmba ‘umugozi umwe’, Nzaza, akaririmba indi ndirimbo yitwa ‘Umudari’ aganira na UKWEZI yavuze ko nta ruhare yagize mu ishyirwa hanze ry’amafoto ye yambaye ubusa.

Yavuze ko hari umunyamakuru wamusabye ko bagirana ikiganiro, asanga burije amuha gahunda y’umunsi ukuriyeho. Icyo gihe ngo yaraye mu macumbi ari Kisimenti, bukeye uwo munyamakuru arahamusanga ngo bagirane ikiganiro.

Eric G winjiye mu muziki neza mu mwaka ushize, avuga ko uwo munyamakuru yamugezeho avuye muri douche, umunyamakuru aba yicaye mu nzu kugira ngo abanze yambare babone kugirana ikiganiro.

Ati “Twagiranye ikiganiro aragenda hashize iminsi mbona yashyize hanze amafoto yanjye nambaye ubusa,ndamwinginga ngo ayasibe aranga”

Icyo mukeneyeho ni uko yayasiba, kuko natayasiba nzamujyana mu nkiko. Uyu muhanzi atekereza ko uwo munyamakuru yaba yaramufotoye atamuteguje, ubwo yari muri Lodge Kisimenti ari kwisiga amavuta.

Uyu munyamakuru ushinjwa kuba yarafotoye aya mafoto rwihishwa aganira na UKWEZI yavuze ko Eric G atigeze amusaba gusiba aya mafoto, ati “Yabinsabiye hehe se ? yigeze akwereka ikintu kigaragaza ko yabinsabye ?


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA