Uwimana Francis uzwi nka Fireman, yasezeranye mu mategeko n’umukunzi we Kabera Charlotte yari yambitse impeta muri Kanama 2021 amusaba kumubera umugore.
Umuhango wo gusezerana mu mategeko wabaye kuri uyu wa Kabiri tariki ya 4 Mutarama 2022 ubera mu Murenge wa Mwurire mu Karere ka Rwamagana mu Ntara y’Iburasirazuba.
Basezeranye imbere y’amategeko nyuma y’uko muri Kanama 2021 yari yaramwambitse impeta ya fiançailles amusaba ko yazamubera umugore.
Ntabwo byakunze ko ahita umushaka kuko yahise ajya mu manza aho yaregwaga gukubita no gukomeretsa umugororwa bari kumwe Iwawa, mu Gushyingo 2021 yaje kugirwa umwere ari nabwo yahise atangira gahunda z’ubukwe.
Nyuma y’uko uyu muraperi asezeranye n’umukunzi we Kabera Charlotte, uyu muhanzi yagaragaje akanyamuneza ko kuba uyu mugore yamaze kuba uwe mu buryo bwemewe.
Fireman na Kabera Charlotte basezeranye kuri uyu wa Kabiri tariki 04 Mutarama 2022 mu muhango wabereye mu Murenge wa Mwurire mu Karere ka Rwamagana.
Nyuma yo gusezerana n’umugore we, Fireman yagaragaje ibyishimo atewe no kuba Kabera Charlotte yamaze kuba uwe.
Mu butumwa yanyujije kuri Twitter ye kuri uyu wa Gatatu tariki 05 Mutarama 2022, Fireman yagize ati “Ubu ni uwanjye byemewe n’amategeko.”
Ni ubutumwa buherekejwe n’amafoto abiri agaragaza Fireman n’umugore we Kabera Charlotte bari gusezeranira ku ibendera ry’u Rwanda mu gihe indi foto uyu muhanzi ari gusoma ku itama umugore we.