AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Umuhanzi Jason Derulo yacitse amenyo abiri kubera kurya ikigori gikomeye

Umuhanzi Jason Derulo yacitse amenyo abiri kubera kurya ikigori gikomeye
21-05-2020 saa 11:22' | By Twagirayezu Vincent | Yasomwe n'abantu 1904 | Ibitekerezo

Umunyamuziki w’icyamamare muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Jason Derulo ubu ari kuvugwa cyane ku mbuga nkoranyambaga nyuma y’aho atangarije ko kurya ikigori gikomeye byatumye acika amenyo abiri y’imbere.

Amafoto uyu muhanzi yashyize hanze ubu akaba ari gucicikana ku mbuga nkoranyambaga no mu bitangazamakuru bitandukanye ku isi, agaragaza Jason Derulo afite ikigori mu ntoki bigaragara ko yari yatangiye kukirya ariko akagaragara nanone yasamye ababaye ndetse amenyo ye abiri y’imbere yacitsemo kabiri mugihe yari asanzwe afite amenyo yuzuye.

Jason Derulo akimara guhura n’aka kaga yahise ajya kuri Intagram ye maze yifata amashusho mu buryo buzwi nka ‘TikTok’ agaragariza abafana be bamukurikira ibi byago yahuye nabyo abagira inama yo kureka kurya ibigori bikomeye. Abantu benshi bamwihanganishije gusa bamwe bamugira urw’amenyo bagaragaza ko bibasekeje.

Derulo mu magambo make yavuze kuri aya mashusho yanditse ati “Ntukagerageze ibi ngibi (ashyiraho emojis eshatu z’akababaro).” Aya mashusho kandi ari kugaragara no ku rukuta rwe rwa Twitter.

Si ubwa mbere uyu muhanzi agize ikibazo cy’amenyo kuko aherutse nanone kugwa muri Piscine ari koga maze nabwo agatangaza ko iryinyo rye ryangiritse.

Ubu uyu muhanzi w’imyaka 30 y’amavuko wamenyekanye mu ndirimbo nyinshi nka ‘Wiggle, Whatcha Say, Talk Dirty, ‘Marry you’, ‘Trumpets’ n’izindi nyuma yo guhura n’ibi bibazo ari iwe mu nzu iri mu Mujyi wa Las Angeles aho ari kumwe n’umukunzi we Jena Frumes.

Jason Derulo ubu ari mu gahinda n’umukunzi we Jena Frumes nyuma yo gucika amenyo

Derulo yari asanzwe afite amenyo mazima


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA