Umuhanzi ukomeye muri Uganda no muri Africa y’Iburasirazuba, Joseph Mayanja uzwi nka Jose Chameleone umaze iminsi ari mu bitaro, amerewe nabi kubera indwara z’inyama zo mu nda amaranye iminsi.
Ibinyamakuru by’imyidagaduro muri Uganda biratangaza ko uyu muhanzi wakanyujijeho nubu ugikunzwe, arembye cyane kubera indwara y’inyama zo mu nda arwaye.
Umwe mu bo mu muryango we yatangarije biriya binyamakuru ko uyu muhanzi amerewe nabi ndetse uko bwije uko bucyeye akomeza kuremba aho koroherwa.
Jose Chameleone wagiye avugwaho kunywa inzoga nyinshi n’itabi ry’ubwoko bunyuranye, hari abavuga ko ibyo bibazo byo mu nda afite yaba yarabitewe n’ibyo biyobyabwenge bishobora kuba byarangije ziriya nyama zo mu nda.
Muri uku kwezi tariki 09 Ukwakira yagombaga gushyira hanze album ye gusa biza kuburizwamo bitewe n’ubu burwayi bwe.
Ubu hari amakuru avuga ko ashobora koherezwa kujya kuvurirwa hanze kuko mu mavuriro yo muri Uganda bisa nk’ibyananiranye.
UKWEZI.RW