AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Umuhanzi Kidum yavuze ku ifungwa rya Bruce Melodie ,Ibitaramo bye bishobora kutaba

Umuhanzi Kidum yavuze ku ifungwa rya Bruce Melodie ,Ibitaramo bye bishobora kutaba
1er-09-2022 saa 09:19' | By Habineza Gabriel | Yasomwe n'abantu 1918 | Ibitekerezo

Umuhanzi w’umunyarwanda Bruce Itahiwacu uzwi cyane nka Bruce Melodie afungiye i Bujumbura mu Burundi kuva ku wa gatatu nimugoroba, nk’uko umuvugizi wa minisiteri y’ubutegetsi n’umutekano yabibwiye BBC mu gitondo kuwa kane.

Bruce Melodie yageze i Bujumbura kuwa gatatu, ku gicamunsi yahise afatwa n’abashinzwe umutekano ahatwa ibibazo ashinjwa ‘ubutekamutwe’.

Gufunga uyu muhanzi bibaye mu gihe abategetsi b’u Burundi n’u Rwanda bimaze igihe mu biganiro bigamije gusubiranya umubano wabo umaze imyaka irenga itanu urimo ibibazo.

Ibi byagize ingaruka no ku myidagaduro mu bihugu byombi, mu myaka ishize hari ibitaramo bamwe mu bahanzi barimo Kidum na Bruce Melodie bari gukorera i Kigali cyangwa i Bujumbura byahagaritswe ku mpamvu benshi bahuje n’umubano mubi w’ubutegetsi.

Pierre Nkurikiye uvugira minisiteri y’ubutegetsi n’umutekano y’u Burundi yabwiye BBC ko Bruce Melodie atazakora ibitaramo afite mu Burundi mu gihe agikurikiranwe.

Bruce Melodie, umwe mu bahanzi bakomeye mu Rwanda, yari afite ibitaramo bya muzika i Bujumbura kuwa gatanu no kuwa gatandatu.

Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu n’umutekano mu Burundi yaraye itangaje ubutumwa kuri Twitter bwemeza ko uyu muhanzi afunzwe akekwaho ‘ubutekamutwe’.

Ibinyamakuru mu Burundi bivuga ko mu 2018 uyu muhanzi yahawe n’umushoramari $2,000 n’andi abarirwa muri miliyoni z’amarundi, ku gitaramo yari afite i Bujumbura ariko kikaburizwamo na leta, ntayamusubize.

Bruce Melodie ntacyo aravuga kumugaragaro kuri ibi birego.

Umuhanzi w’icyamamare mu karere Jean-Pierre Nimbona uzwi nka Kidum yabwiye BBC ko ikibazo cya Bruce Melodie n’umucuruzi abona cyari gukemurwa mu bundi buryo.

Ati : “Ibi bintu bishobora kuzana ‘incident diplomatique’ hagati y’ibihugu byariho bivugana neza ku bibareba.. Njyewe mu kwezi kwa karindwi nari i Kigali, undi muhanzi nawe [Bruce Melodie] yahise agira icyizere ko yajya i Bujumbura, urumva hari ibyari bibaye.”

Kidum avuga ko ashyigikiye “100% ko [Bruce Melodie] asubiza uwo mucuruzi utwiwe”, ariko ko bari kubikora mu bwumvikane.

Ati : “None babishyize hejuru ku isi yose, bihise bimera nabi, birabaye uruvange.”


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA