AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Umuhanzi w’Icyamamare muri Afurika Manu Dibango yahitanwe na Coronavirus

Umuhanzi w’Icyamamare muri Afurika Manu Dibango yahitanwe na Coronavirus
24-03-2020 saa 12:10' | By Twagirayezu Vincent | Yasomwe n'abantu 1143 | Ibitekerezo

Umunyamuziki w’icyamamare muri Cameroon, Manu Dibango yapfuye kuri uyu wa 24 Werurwe 2020 azize icyorezo cya Covid-19 akaba yari afite imyaka 86.

Amakuru y’urupfu rw’uyu muhanzi w’icyamamare yatangajwe n’abagize umuryango we muri iki gitondo ndetse n’umwe mu bashinzwe gucuruza ibihangano bye witwa Thierry Durepaire, akaba yaguye mu bitaro by’i Paris mu Bufaransa.

Emmanuel N’Djoke Dibango uzwi nka Manu Dibango yamenyekaniye cyane ku ndirimbo ye ”Soul Makossa” yasohotse mu 1972. Mu muziki we yakunze kujya yibanda ku njyana ya Afro-Jazz no ku ndirimbo gakondo zo muri Cameroon anamenyekana nk’umwe mu bahanga mu gukoresha igicurangisho kizwi nka Saxophone.

Manu Dibango wabonye izuba ku itariki 12 Ukuboza 1933 avukira i Douala muri Cameroon. Yakoze indirimbo nyinshi zikubiye muri Alubumu yagiye asohora nka Afrijazzy, Nyxia, Tome, Live 91 n’zindi zitandukanye. Yari umukunzi w’umupira w’amaguru nk’aho hari indirimbo zisingiza ikipe y’igihugu ya Cameroon yagiye aririmba.

Ku itariki 18 Werurwe nibwo Manu Dibango yari yanditse kuri Facebook ye ko yanduye Coronavirus ariko ko yumva ameze neza.

Umuhango wo kumushyingura uzabera mu muhezo mu rwego rwo kwirinda icyorezo cya Coronavirus nk’uko byatangajwe n’umuryango we.

Icyorezo cya Covid-19 kimaze kujegeza isi yose gikomeje kugenda gihitana abantu benshi kitaretse n’ibyamamare cyane cyane abageze mu za bukuru.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA