AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Umuhanzi w’Ikirangirire mu njyana ya Rumba Général Defao yitabye Imana azize COVID-19

Umuhanzi w’Ikirangirire mu njyana ya Rumba Général Defao yitabye Imana azize COVID-19
28-12-2021 saa 10:26' | By Editor | Yasomwe n'abantu 1153 | Ibitekerezo

Umuhanzi w’ikirangirire waririmbaga injyana ya Rumba ukomoka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Général Defao yitabye Imana azize uburwayi aho bivugwa ko yazize icyorezo cya COVID-19.

Amakuru atandukanye aturuka mu bitangazamakuru bya Cameroun, avuga ko yari yagiye i Douala mu gitaramo akaza kujyanwa kwa muganga, bagakeka ko yishwe na COVID-19.

Général Defao yatangiye kumenyekana mu myaka ya 1976 ubwo yari atangiye umuziki we, aho yari yatangiriye mu matsinda.

Yanyuze mu matsinda y’abacuranzi akomeye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, mu 1981 yinjiye mu itsinda ryitwa Le Grand Zaico Wawa ry’umucuranzi wa gitari Félix Manuaku Waku.

Mu mwaka w’ 1983, Général Defao yinjiye muri Choc Stars aho yari kumwe na Bozi Boziana ufite izina rikomeye muri Congo, na ryo aza kurisezeramo mu 1991 ubwo yari agiye gushinga itsinda rye bwite yise ‘Le big stars’.

Mu 2000 Général Defao yerecyeje mu Bufaransa ajya gukomerezayo umuziki we ndetse no guturayo nyuma yo kugirana ibibazo na Perezida Kabila gusa mu 2019 yasubiye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ubwo iki Gihugu cyabonaga Perezida mushya.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA