AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Umuhanzikazi GAGA yasobanuye uko umunyamakuru yamwatse ruswa y’ igitsina [VIDEO]

Umuhanzikazi GAGA yasobanuye uko umunyamakuru yamwatse ruswa y’ igitsina [VIDEO]
16-11-2019 saa 12:15' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 4987 | Ibitekerezo

Umutoni Gaella uzwi mu muziki nyarwanda nka Gaga yavuze ko ubwo yari agitangira umuziki hari umunyamakuru wamwatse ruswa y’ ishimishamubiri, agashaka gucika intege ariko agashikama agakomeza inzira yatangiye.

Mu kiganiro yagiranye na UKWEZI yavuze ko uwo munyamakuru atavuze amazina yamufatiranye n’ uko aribwo yari akinjira mu muziki atarasobanukirwa uko bigenda.

Yagize ati “Nasohoye indirimbo, urabona iyo ukiza mu muziki, nta management ufite uri gukora ku giti cyawe, aribwo ukinjira mu bintu, ntabwo uza uzi ngo biba byifashe bite, indirimbo urayiha nde. Napfaga kubona uri umunyamakuru ukora kuri televiziyo nkavuga nti uriya ashobora kumfasha”.

Akomeza agira ati “Ubwo rero nasohoye indirimbo, nyiha uwo muntu, ntabwo namuvuga izina ndabivuga ariko ntabwo ndibuvuge izina. Muhaye indirimbo aravuga ngo ntabwo napfa kuyakira gutya, ati ‘birasaba ko tujya ahantu gusangira’ ndamubwira nti gusangira nta kibazo turahura turasangira. Ati ‘ntabwo bihagije indirimbo ntabwo nayikina tuge mu rugo bigende gutya. Ndamwihorera ndamubwira ngo ntabwo byashoboka. gusa byambayeho(kwakwa ruswa y’ igitsina). Ni icyo gihe mperuka”

Uyu mukobwa avuga ko bikimara kumubaho byamuciye intege ariko akikomeza akaguma mu muziki. Avuga ko umuziki atari uburara, ko ari ubushabitsi bushobora gutunga umuntu n’ abazamukomokaho bose.

Gaga avuga ko umuziki ari ko kazi akora konyine. Ashyingikiwe n’ umuryango we na nyina gusa ngo ntabwo umuziki uratangira kumwinjiriza amafaranga.

Itegeko n°54/2018 ryo kuwa 13/08/2018 ryerekeye kurwanya ruswa, mu ngingo yaryo ya 6 rivuga ko Umuntu wese, mu buryo ubwo ari bwo bwose, usaba, wemera cyangwa usezeranya gukora ishimishamubiri rishingiye ku gitsina cyangwa utuma undi muntu arigirirwa cyangwa wemera amasezerano yaryo kugira ngo hagire igikorwa cyangwa ikidakorwa aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni ebyiri (2.000.000 FRW). Iyo ishimishamubiri ryakozwe kugira ngo hakorwe ibinyuranyije n’amategeko, igihano kiba igifungo kirenze imyaka irindwi (7) ariko kitarenze imyaka icumi (10) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni ebyiri (2.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshatu (3.000.000 FRW).


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA