AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Umuhanzikazi Joy Key yashyize hanze indirimbo yibutsa kugira ubukire butabibagiza gukinga

Umuhanzikazi Joy Key yashyize hanze indirimbo yibutsa kugira ubukire butabibagiza gukinga
31-07-2020 saa 15:36' | By UKWEZI | Yasomwe n'abantu 902 | Ibitekerezo

Umuhanzikazi mu njyana gakondo, Uwizeye Joyce [Joy Key], yashyize hanze indirimbo yise ‘Umukungu’ yibutsa abantu guharanira kugira ubukire butabibagiza gukinga.

Joy Key ni umunyarwandakazi utuye akaba anakorera umuziki gakondo mu Mujyi wa Brisbane mu gihugu cya Queensland.

Iyi ndirimbo yise ‘Umukungu’ yasohotse ku wa 29 Nyakanga 2020, ikorewe mu ‘Umushanana Record’ itunganya ibihangano gakondo birimo umuziki, imivugo n’ibindi bigaruka ku muco Nyarwanda.

Mu kiganiro yagiranye na UKWEZI, Joy Key yavuze ko yahisemo kuririmba injyana gakondo kugirango abashe kumenyekanisha umuco Nyarwanda abinyujije mu kuriimba no guhamiriza.

Umva hano indirimbo nshya ya Joy Key

Indirimbo ye ‘Umukungu’ irimo ubutumwa bugaragaza umukungu nyawe, wawundi utunga akibuka n’abatifite akabaha umwanya akibuka no gushyikirana nabo.

Yagize ati “Muri iyi ndirimbo nashatse kugeza ubutumwa kubantu busobanura umukungu nyawe uwariwe kuko akenshi usanga umukungu ari umuntu ufite ubutunzi bw’ibintu ku buryo usanga akenshi rubanda rugufi rutamwisanzuraho.”

Yakomeje agira ati “Impamvu ni uko baba batareshya nawe ugasanga ashyikirana n’abakire bagenzi be gusa ari nyamara umukungu nyawe ni umwe ugira umutima wa kimuntu akabana neza na buri wese kuko nibwo bukungu nyabwo.”

Uyu muhanzikazi usanzwe abarizwa mu Itorero ry’Urubyiruko ryitwa ‘Igihozo Rwandan Association’ ahuriyemo n’urubyiruko rw’abanyarwanda babarizwa muri Australia.

Ni urubyiruko rwiyemeje kumenyekanisha umuco Nyarwanda mu mahanga cyane ko by’umwihairko imbyino gakondo zikunzwe muri biriya bihugu nk’uko Joy Key abivuga.

Yakomeje avuga ko “Imbyino nyarwanda zirakunzwe cyane mu bihugu by’amahanga cyane cyane muri za festivals n’ibindi bitaramo ,usanga no munzego bwite za leta badutumira mu bitaramo.”

“Nshishikariza n’abandi banyarwanda cyane abatuye I mahanga kwimakaza umuco nyarwanda bakoresheje imbyino Gakondo cyane cyane abana bato bavukira I mahanga ,ejo umuco utazazima tukazimira “

Uyu muhanzikazi asaba urubyiruko gushyira hamwe bakamenyekanisha u Rwanda ku ruhando mpuzamahanga by’umwihariko umuco mwiza warwo.

Umva hano indirimbo nshya ya Joy Key


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA