AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Umukobwa mwiza kurusha abandi bose ku Isi yanduye coronavirus

Umukobwa mwiza kurusha abandi bose ku Isi yanduye coronavirus
15-07-2020 saa 11:00' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 3959 | Ibitekerezo

Icyamamarekazi mu gukina filime z’ibihinde Aishwarya Rai Bachchan n’umukobwa we Aaradhya basanzwemo coronavirus, umugabo wa Aishwarya na sebukwe no bajyanywe mu bitaro.

Rai Bachchan, mu 1994 yatowe nk’umugore mwiza kurusha abandi bose ku Isi. Muri 2007 nibwo yashyingiranywe n’undi mukinnyi wa filime w’icyamamare Abhishek Bachchan.

Umugabo we abinyujije kuri twitter yavuze ko umugore we n’umukobwa we w’imyaka 8 banduye coronavirus.

Yagize ati "Aishwarya na Aaradhya nabo banduye coronavirus baraguma mu rugo bishyize mu kato. Abandi bo mu muryango barimo na mama bapimwe basanga ari bazima”.

Ku cyumwe nibwo Abhishek Bachchan yari yabanje gutangaza abinyujije kuri twitter ikurikirwa n’abantu miliyoni 15 ko we na se akaba n’umunyabigwi mu gukina filime Amitabh Bachchan banduye ndetse ko bajyanywe mu bitaro.

Uruganda rwa filime mu Buhinde rwitwa Bollyhood. Muri Bollyhood couples ya Bachchan na Rai Bachchan irazwi cyane ndetse igereranywa n’iya "Brad Pitt na Angelina Jolie" yo muri Hollywood. Hollywood ni uruganda rwa cinema muri Leta zunze ubumwe za Amerika.

Televiziyo y’Abanyamerika CNN yatangaje ko Rai Bachchan yari icyamamare cyane na mbere y’uko atangira gukundana na Bachchan.

Uyu mugore mwiza kurusha abandi bose ku Isi yakinnye filime nyinshi zakunzwe bituma atangira kwamamariza kampani zikomeye ku isi zirimo L’Oréal, Coca-Cola na De Beers diamonds.

Muri 2004, ikinyamakuru Times Magazine cyashyize uyu mugore mu bavuga rikijyana kurusha abandi ku Isi.

Uyu mugore azwi cyane muri filime yakinnye muri 2004 yitwa, "Bride And Prejudice"na "Mistress Of Spices." yo muri 2005.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA