AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Umunyamakuru Anita Pendo ari mu buryohe bw’urukundo n’umunyezamu Ndanda

Umunyamakuru Anita Pendo ari mu buryohe bw’urukundo n’umunyezamu Ndanda
21-12-2016 saa 07:16' | By Chief Editor | Yasomwe n'abantu 22374 | Ibitekerezo

Umunyamakuru, umu Dj akaba n’umushyushyabirori (MC) Anita Pendo, amaze amezi macye ari mu buryohe bw’urukundo n’umunyezamu w’umupira w’amaguru uzwi nka Ndanda wafatiye amakipe atandukanye mu Rwanda. Ibimenyetso byinshi by’urukundo birimo gucicikana cyane muri iyi minsi.

Uwahoze ari umunyezamu w’amakipe ya Rayon Sports na Mukura VS Nizeyimana Alphonse uzwi nka Ndanda, asigaye akundana n’umunyamakuru Anita Pendo bamaze amezi macye bari mu buryohe bw’urukundo. Ku mbuga nkoranyambaga nka Instagram na whatsapp, buri umwe muri aba ntahisha ibyiyumviro afite ku mukunzi we.

Ku mugoroba wo ku Cyumweru tariki 18 Ukuboza 2016, ubwo hatangwaga ibihembo byari byiswe Smart Awards, Anita Pendo ni we wegukanye igihembo cy’umuntu w’icyamamare ukoresha neza imbuga nkoranyambaga. Icyo gihe uyu mukobwa yahise yemerera abanyamakuru ko afite umukunzi, anahishura ko ari we atura iki gihembo. Yagize ati : "Mbere na mbere ngituye my boyfriend yaramfashije cyane, abo dusengana baramfashije, abo dukorana ndetse n’inshuti zanjye zose zaramfashije.”

Anita Pendo aherutse kwegukana igihembo cya Smart Awards

Anita Pendo yari aherutse gushyira hanze ifoto ari kumwe na Ndanda agaragaza ko ari we mukunzi we, ariko kuri iyo foto yari yamuhishe isura kuburyo umuntu atabasha kumumenya. Nyamara ku mbuga nkoranyambaga nka Whatsapp, Anita yashyizeho ifoto ya Ndanda anashyiraho akamenyetso k’umutima, agaragaza ko ari we yihebeye. Iyo foto Ndanda yambaye agakufi mu ijosi kagaragaza ko ari we musore bari kumwe ku ifoto yamuhishe isura kuko naho yari yambaye ako gakufi.

Iyi niyo foto Anita aheruka gushyira hanze agaragaza ko ari kumwe n’umukunzi we ariko yari yamuhishe isura

Kuri iyi foto ya Ndanda, witegereje neza agakufi yambaye mu ijosi ni kimwe n’ako yambaye aho ari kumwe na Anita

Kuri Whatsapp ya Ndanda naho, hariho ifoto ya Anita, agaragaza ko ari we mukobwa yihebeye. Ndanda yaganiriye n’ikinyamakuru Ukwezi.com, ntiyahakana iby’urukundo rwe na Anita ariko yanga no kubyerura ngo abisobanure, ahubwo avuga ko ntacyo yabitangazaho. Kimwe n’umukunzi we Anita usa n’aho yamaze kubigaragaza ariko akanga gutangaza izina rye avuga ko igihe kitaragera, na we ntabihakana ariko ntashaka kubivugaho byinshi.

Bari mu buryohe bw’urukundo bamazemo iminsi bararugize ibanga


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA