AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Umunyamakuru Arthur yasezeye kuri Kiss FM benshi bahita bibaza aho yerecyeje

Umunyamakuru Arthur yasezeye kuri Kiss FM benshi bahita bibaza aho yerecyeje
24-12-2021 saa 07:23' | By Editor | Yasomwe n'abantu 2346 | Ibitekerezo

Nkusi Arthur usanzwe ari Umunyamakuru, Umushyushyarugamba n’Umunyarwenya, yasezeye kuri Kiss FM, atangaza ko agiye kuba afashe ikiruhuko mu mwuga w’itangazamakuru amazemo imyaka 10.

Ni mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga kuri uwa Kane tariki ya 23 Ukuboza 2021.

Yagize ati “Sinigeze ntekereza ko none waba umunsi nsangiza aya makuru. Ejo kuwa 24 Ukuboza uzaba umunsi wanyuma numvikanye kuri Kiss Fm.”

Yavuze ko yafashe uyu mwanzuro mu rwego rwo gufata ikiruko mu kazi ko gukora kuri radiyo.

Nkusi Arthur ufite imyaka 32 y’amavuko, yavuze ko imyaka 10 akora kuri Radiyo ari imyaka idasanzwe.

Yasezeye mu itangazamakuru nyuma y’igihe gito akoze ubukwe na Muthoni Fiona nawe ukora itangazamakuru.

Nkusi Arthur ni umwe mu banyamakuru bagize igikundiro ku maradiyo yagiye akorera harimo Kiss Fm asezeye akorera.

Bamwe mu banyamakuru biganjemo abo bakoranye kuri radiyo zitandukanye bamwifurije ibihe byiza mu rugendo agiye gutangira, bahuriza kuba barakoranye neza, yarabahaye ibyishimo.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA