23-12-2020 saa 11:49' | By UKWEZI | Yasomwe n'abantu
10180 | Ibitekerezo
7
Umunyamakuru Kabendera Tidjara wari umaze imyaka igera kuri 18 akorera Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru, RBA, yasezeye ashimirwa ubwitange n’umurava yagize mu mirimo ye muri iyo myaka yose yamaze ari umukizi w’iki kigo.
Kabendera avuga ko yatangiye gukorera RBA, tariki 10 Gicurasi 2002, ari nabwo ijwi ryumvikanaga bwa mbere kuri Radio Rwanda. Ni ukuvuga ngo hashize imyaka 18 yose akorera iki kigo gifite ibitangazamakuru bitandukanye birimo Radio Rwanda, Magic FM na Televiziyo Rwanda ari nabyo akenshi uyu mugore yakunze gukorera.
Mu butumwa yanyujije kuri Instagram ye, Kabendera yaciye amarenga ko yamaze gusezera ndetse na RBA imwifuriza ishya n’ihirwe.
Ubu butumwa bwagabanyijwe mu bice bitatu, butangizwa n’aho avuga ko “Hari ku itariki 10 Gicurasi imyaka hafi 18 ishize ubwo ijwi ryanjye ryumvikanaga bwa mbere kuri Radio Rwanda ! Byari nk’inzozi zibaye impamo kuri jye kuko nari narabyifuje Imana irabikora mbigeraho. Mu by’ukuri sinabyishoboje kuko nta bundi buhanga usibye Impuhwe z’Imana ! Ndashima cyane Imana yabikoze !”
Kabendera Tidjara, ni umugore ufite urugo n’abana bane [abahungu babiri n’abakobwa babiri], ni umunyamakuru kuva mu 2002, aho yahereye kuri Radio5 yakoreraga i Arusha ahava ajya kuri Radio Rwanda nabwo kwihugura nyuma aza kuba umukozi.
Tidjara akigera mu Rwanda yahawe gukora ikiganiro cy’Igiswahili cyitwaga ‘Hodi Hodi Mitaani’, iki ni nacyo umubyeyi we, Kabendera Shinani yakoraga akiri ku Isi. Iki kiganiro kiri mu byatumye Tidjara yiyumvamo imbaraga zikomeye kuko yari atangiye gusigasira umurage wa Shinani.
Ntuzatuvamumatwi TK GS uzahirwe mubyugiyemo
God blesse you
Athanase HavugimanaKuya 24-12-2020
Tk turagukunda pe ubuhanga n’umurava wakoranaga muri RBA bikomeze bikurange kdi ntamugayo na Papa wawe turacyamushima yakoze Ibyiza.God bless you and your family !
justin uwizeyimanaKuya 24-12-2020
kabendere ugiyetwari.tukigukeneye uzagire ishyi nihirwe mubyo ugiye guko abakunzi ba RBE Udusigiye urungu pe !
Warakoze mubyeyi ibiganiro Byiza byubatse Benshi udusigiye impanuro uzagire ibihe byiza aho ugiye