Umuhanzi Aime Baraka uzwi nka Emmy Brice ukorera ibikorwa bya muzika muri Leta Zunze Ubumwe za America, avuga ko hari abahanzi b’Abanyarwanda bamubera ikitegererezo ariko by’umwihariko akunda Bruce Melodie ndetse ko amwigiraho byinshi.
Uyu musore umaze gushyira hanze indirimbo zirimo iyo yise ‘Bamfotoye’ ndetse akaba yitegura no gukorera amashusho iyo yise ’I Miss You’.
Avuga ko iyi ndirimbo yitegura gukorera amashusho izaba inogeye ijisho ku buryo atashidikanya ko Abanyarwanda bazayikunda.
Avuga ko yiteguye gukorana imbaraga no guha abantu indirimbo nziza zigomba gushimisha abakunda ibihangano bye.
Uyu muhanzi watangiye umuziki mu mpera za 2019, avuga ko hari indirimbo yagiye akora ntizisohoke bitewe n’uko nta bushobozi buhagije bwari buhari.
Emmy Brice, ukora injyana ya Afrobeat na R&B, avuga ko mu Rwanda hari ahabanzi benshi yemera barimo Bruce Melodie yigiraho byinshi.
Akomeza ashimangira ko atazahwema gukora indirimbo kuko ari cyo gihe. Yagize ati “Umuziki ubu ni cyo gihe ngo nywukore kandi nkorane imbaraga nyinshi, ndabizi ko hari abahanzi benshi kandi bashoboye nanjye ngomba gukora abanyarwanda bakabona ko nshohoye cyane, nkageza muzika ku ruhando mpuzamahanga nk’inzozi zanjye.”
Indirimbo ye yitwa ’Bamfotoye’ ni yo yakoze bwa mbere, ikaba ikubiyemo ubutumwa bw’umuntu wavuye mu cyaro aje mu mujyi gushaka ubuzima butandukanye n’ubwo yari abayemo, bigasaba ko agurisha mu byo afite kugira ngo abone aho ahera.
Muri iyi ndirimbo akomeza avuga ko uwo muntu yageze mu mujyi ntiyibuka aho avuye agatangira kurya amafaranga nabi birangira icyo yari agambiriye kugeraho atakigezeho kubera ko atazirikanye icyamujyanye mu mujyi.
UKWEZI.RW