Umuhanzikazi La Rose ukorera muzika yo kuramya no guhimbaza Imana mu gihugu cya Norvege ari baho atuye, yeseje umuhigo we wo gukorana na Serge Iyamuremye indirimbo ibimburira n’igitaramo bazakorera muri iki gihugu cyo ku mugababe w’u Burayi
Indirimbo nshya ya La Rose na Serge Iyamuremye, yitwa Gushima ndetse ikaba yamaze kujya hanze mu buryo bw’amajwi n’amashusho. Ni indirimbo uyu muhanzikazi avuga ko ibimburira igitaramo bateganya gukorera muri Norvège.
REBA INDIRIMBO "GUSHIMA" HANO :
Yagize ati : "Ubundi ni indirimbo nakoranye na Serge kuko nabonaga ko ari umuhanga, kandi nkaba mfite gahunda yo gutegura igitaramo hano tugafatanya na Serge. Iyi nindirimbo ya mbere nkoze muri 2018 ariko hari n’indi mishinga myinshi mfite nzagenda nereka abakunzi b’indirimbo zihimbaza Imana buhoro buhoro"
La Rose kandi akomeza agira ati : "Abafana banjye nzajya mbaha indirimbo nshya bitarambiranye, nkaba nifuza ko banshyigikira bagasura Youtube channel yanjye ndetse ni’izindi social media kugirango bajye babona ibyo ndi kubategurira, hamwe no gusenga nteganta gushira hanze album yanjye ya mbere muri uyu mwaka."
Amwe mu mafoto yo mu ifatwa ry’amashusho
Amwe mu mashusho y’iyi ndirimbo yafatiwe i Kampala andi afatirwa mu Rwanda, naho amajwi yatunganyijwe ku bufatanye bw’abatunganya umuziki mu Rwanda na T-Time Pro utunganyiriza muzika muri iki gihugu cy’i Burayi.