Umunyarwenya w’umunyarwanda uzwi ku izina rya ZIIRO THE HERO, nyuma y’igihe akora ibikorwa by’urwenya, ubu yiyemeje kubikora mu buryo bwihariye buzatuma arushaho gushimisha abakunzi be n’abakunzi b’urwenya muri rusange, kandi akarushaho kubikora kinyamwuga.
Uyu Ziiro The Hero wamenyekanye mu gihe cyashize binyuze kuri video yakoze isekeje y’amashusho y’agace gato ku ndirimbo ya THE BEN na PRINCILLA yitwa Ntacyadutanya, ubu ashaka gukora urwenya mu buryo buzatuma abantu barushaho kwishima.
REBA HANO UKO YARIRIMBAGA INDIRIMBO YA THE BEN :
Iyi video ya "Ntacyadutanya : akaba yarayikoze ari mu gihugu cy’u Buhinde ubwo yari ku masomo, acyumva iyo ndirimbo isohotse agahita ayikora mu buryo busekeje.
Mu mwaka wa 2016 mu kwezi kwa cumi, nibwo yageze mu Rwanda arangije amasomo maze akomeza umwuga we wo gukora urwenya rudafite umupaka aho ubu akora ama videos mu rurimi rw’icyogereza kugirango ibyo akora bigere ku batuye isi benshi bakoresha icyongereza.
REBA IZO YASOHOYE BWA MBERE HANO :
Ziiro ashaka gukora utuvidewo (Videos) tw’urwenya twinshi nk’utu, buri tariki ya mbere na buri tariki 15 z’ukwezi akaba azajya ashyira hanze agashya kandi gakozwe ku rwego rushobora gutuma kamenyekana mu ruhando mpuzamahanga, n’abanyamahanga bakamenya ko mu Rwanda hari abanyarwenya babigize umwuga
REBA AKA VIDEO KE GASHYA HANO :