Umunyarwenya Micheal Sengazi ufite inkomoko mu Rwanda n’ u Burundi uherutse kwegukana igihembo mpuzamahanga cya 2019 cy’ ufite impano yo gusetsa gitangwa na RFI ’Prix RFI Talent Du Rire 2019’ yahuye na Perezida w’u Burundi Pierre Nkurunziza .
Sengazi yashyikirijwe iki gihembo ku cyumweru Taliki 8 Ukuboza 2019 mu iserukiramuco rya Abidjan Capital du Rire muri Cote d’Ivore .
Sengazi Micheal ubwo yahuraga na Perezida w’Uburundi kuri uyu wa kane tariki 12 Ukuboza I Burundi
Ku itariki 20 Ugushyingo 2019 ni bwo Michael yegukanye iki gihembo nk’umunyarwenya uhiga abandi muri Afurika muri Prix RFI Talent Du Rire 2019 ,iki gihembo kigizwe n’amafaranga ibihumbi 4 by’ amayero ndetse n’igikombe .
Michael Sengazi ni umunyarwenya w’Umunyarwanda ufite inkomoko mu Burundi ,niwe Munyarwanda wa mbere mu banyarwenya wegukanye iki gihembo. Sengazi yakegukanye ahatanye ku nshuro ya 4.
Sengazi ubwo yashyikirizwaga iki gihembo muri Cote d’Ivore .
Sengazi numwe mu banyarwenya bakomeye muri aka karere ndetse akaba afite n’umwihariko wo gukoresha indimi zikoreshwa muri aka karere Igifaransa ,Icyongereza ,Ikirundi ’Ikinyarwanda ndetse n’Igiswayire .