AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Umuraperi Chris Brown yongeye gutabwa muri yombi

Umuraperi  Chris Brown yongeye gutabwa muri yombi
6-07-2018 saa 15:58' | By Vincent Nsengiyumva | Yasomwe n'abantu 2803 | Ibitekerezo

Umuraperi rurangiranwa w’Umunyamerika, Chris Brown, yatawe muri yombi na Polisi yo muri Leta ya Florida mu ijoro ryo kuri uyu wa Kane tariki ya 05 Nyakanga 2018.

Ibitangazamakuru binyuranye birimo na BBC byatangaje ko uyu muririmbyi yatawe muri yombi nyuma y’iminota micye avuye ku rubyiniriro, aho yari yataramiye abakunzi be mu gace ka Coral Sky Amphitheatre mu mujyi wa Palm Beach muri Leta ya Florida.

Chris Brown w’imyaka 29 wari umaze imyaka ine gusa asohotse mu gihome aho yari afunzwe azira gukubita no gukomeretsa uwari umukunzi we Rihanna, kuri ubu ntabwo haratangazwa icyaba cyatumye atabwa muri yombi.

Umuvugizi w’umujyi wa Palm Beach Chris Brown yafatiwemo, yahamirije BBC dukesha iyi nkuru ko uyu muhanzi yatawe muri yombi, gusa avuga ko nawe ataramenya neza icyo akurikiranyweho.

Uyu muhanzi yakunze kumvikana cyane yatawe muri yombi n’inzego z’umutekano bya hato na hato , aho nko mu mwaka wa 2016 nabwo yari yatawe muri yombi aho yashinjwaga guhohotera umugore ndetse akanamutera ubwoba yifashishije imbunda aho yamubwiraga ko yamurasa.

Mu mwaka wa 2013 nabwo yari yafunzwe igihe gito nyuma y’uko we n’umurinzi we bakubise umuzamu wo kuri Hotel i Washington, maze nyuma baza kurekurwa uyu muhanzi atanze ingwate.

Chris Brown akunze gufungwa akurikiranweho ibikorwa by’urugomo

Iyi ni imwe mu mafoto yafotowe ari ku rubyiniriro mbere gato y’uko atabwa muri yombi


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA