AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Umutoma wa Liliane ku mukunzi we Alpha Rwirangira barushinze

Umutoma wa Liliane ku mukunzi we Alpha Rwirangira barushinze
3-09-2020 saa 18:39' | By UKWEZI | Yasomwe n'abantu 5088 | Ibitekerezo

Liliane Umuziranenge warushinze n’umuhanzi mpuzamahanga w’Umunyarwanda Alpha Rwirangira yamubwiye amagambo akomeye, avuga ko yabonye uwo umutima we wishimira.

Liliane Umuziranenge wakoze ubukwe na Alpha Rwirangira, ku wa 22 Kanama 2020, ntiyari asanzwe azwi mu itangazamakuru.

Umuziranenge kuri instagram akurikirwa [Followers] n’abantu 1,187. Akurikira abantu 35 barimo umugabo we Alpha Rwirangira, umuhanzi Israel Mbonyi na Richard Mugwaneza wafashe amafoto y’ubukwe bw’abo.

Mu ijoro ry’uyu wa Kane, tariki 02 Nzeri 2020, Liliane yasohoye amafoto abiri, mwe imugaragaza ahoberanye na Rwirangira indi bafatanya akaboko bateye intambwe bagana imbere.

Yanditse avuga ko yabonye uwanyuze Roho ye. Ati “Abafite inyota ntibazongera kuyigira ukundi. Kandi ushakisha azabona icyo ubugingo bwe bwifuza. Nabonye uwo Roho yanjye ikunda.”

Liliane yarengejeho indirimbo za Salomo 3 : 4 hagira hati "Tugitandukana gato, mbona uwo umutima wanjye ukunda. Ndamufata nanga kumurekura, kugeza ubwo namugejeje mu nzu ya Mana, mu cyumba cy’uwambyaye."- Salomo yabaye umwami wubakiye uwiteka urusengero, akaba umuhungu wa Dawidi.

Ni ubutumwa bwavuzweho na benshi babifurije kurushinga rugakomera. Ni mu gihe Alpha Rwirangira, we yakoresheje ‘emoji’ zigaragara ko yasaye mu nyanja y’urukundo rwe na Liliane.

Alpha Rwirangira yabwiye INYARWANDA, ko kuri uyu wa Gatanu ashyira ku mugaragaro integuza ya filime y’uruhererekane yitwa ‘The Rwirangiras Series’ ivuga ku rugendo rw’urukundo rwe na Liliane Umuziranenge.

Uyu muhanzi wakunzwe mu ndirimbo ‘Yes’ yavuze ko iyi filime izatangira gutambuka kuri shene ye ya Youtube, guhera mu cyumweru gitaha.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA