Nyuma y’uko umunyamakuru Vincent Niyibizi wa Royal TV akoze inkuru igaragaza umwana ukiri muto witwa Mbonigaba Innocent wahoze ari umwana w’inzererezi ariko ubu akaba afite impano idasanzwe imaze no kumuhesha imidari myinshi, uyu mwana ubu yamaze kubona abagiye kumufasha impano ye ikagera kure.
Mbonigaba yabaye umwana wo mu muhanda nyuma y’uko ababyeyi be batandukanye, aza kubonwa n’umusore usanzwe wigisha abana imikino itandukanye akabyaza umusaruro impano zabo, ubu uyu mwana akaba amaze kuba igitangaza kuburyo ibyo akora bitangaza buri wese ubireba.
Ibyo uyu mwana akora bimaze gutuma yegukana imidari
Nyuma y’uko uyu mwana atangiye kuvugwa abantu banabona amashusho y’ibyo akora, umuhanzi nyarwanda Kavutse Olivier umenyerewe mu itsinda rya Beauty For Ashes yamaze kwemeran kumufasha. Yatangarije ikinyamakuru Ukwezi.com ko hari amafaranga yamugeneye, akaba agiye kumwifashisha mu mashusho y’indirimbo ye ariko akaba afite n’ibindi byinshi azakomeza kumufasha.
REBA HANO VIDEO Y’IBYO UYU MWANA AKORA :
Uretse ibyo, Vincent Niyibizi avuga ko hari abantu batandukanye barimo n’abanyarwanda baba mu mahanga, bamaze kwemera ko bazafasha uyu mwana impano ye ikagera kure, ndetse ngo hari n’igihembo bashaka kugenera uwamukuye ku muhanda ubu akaba ari umutoza we.
Vincent Niyibizi, umunyamakuru wa Royal TV mu ishami ry’amakuru mu Kinyarwanda