AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Uri ingufu zituma nkomeza gukomeza- Imbamutima za Fleury warongoye Diane/City Maid

Uri ingufu zituma nkomeza gukomeza- Imbamutima za Fleury warongoye Diane/City Maid
2-03-2021 saa 10:30' | By Editor | Yasomwe n'abantu 5534 | Ibitekerezo

Ndayirukiye Fleury uherutse kurushinga na Bahavu Jeannette wamenyekanye nka Diane muri Film ya City Maid, yagaragaje uburyo yishimiye uyu mugore we amubwira amagambo yuzuye imitoma.

Ndayirukiye Fleury uzwi nka Legend, yanditse ubutumwa kuri uyu wa Mbere tariki 01 Gashyantare 2021 agaragaza akanyamuneza atewe no kuba yarashyingiranywe na Bahavu Jeannette.

Ubu butumwa yanyujije kuri Instagram ye, yagize ati “Uri ingufu zituma nkomeza gukomeza, ukaba n’impamvu buri kimwe cyose cyiza kimbaho. Mugore wanjye Jeannette uri impamo isimbu izindi zose kuri njye.”

Ubukwe bwabo bwabaye ku wa Gatandatu tariki 27 Gashyantare 2021, mu rusengero rwa Zion Temple Gatenga mu Mujyi wa Kigali.

Ubukwe bw’aba bombi bwitabiriwe n’abantu bacye mu rwego rwo kubahiriza ingamba zo kwirinda Covid-19.

Abitabiriye ibi birori, barimo bamwe mu bakinnyi bahuriye muri filime ye yise ‘Impanga’, ababyeyi be, inshuti n’abandi bamuhaye impano n’impanuro azakenyereraho mu rugendo rushya rw’ubuzima agiye gutangirana n’umukunzi we Fleury.

Uyu mukobwa wagize izina rikomeye abicyesha filime City Maid, yavuze ko yatunguwe kandi bikamunezeza, ashima buri wese wagize uruhare kugira ngo akorerwe ibi birori.

UKWEZI.RW


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA