AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Urukiko rwasanze hari impamvu zikomeye zituma umunyamakuru Eminente akomeza gufungwa

Urukiko rwasanze hari impamvu zikomeye zituma umunyamakuru Eminente akomeza gufungwa
22-12-2016 saa 08:34' | By Chief Editor | Yasomwe n'abantu 14194 | Ibitekerezo

Nyuma y’uko ubushinjacyaha bw’u Rwanda bugaragaje ibyaha bukurikiranye kuri Mugabushaka Jeanne de Chantal, umunyamakuru akaba n’umushyushyabirori (MC) uzwi cyane ku izina rya Maman Eminente ndetse bukaregera dosiye mu rukiko rumusabira gufungwa by’agateganyo, urukiko narwo rwasanze nta kabuza akwiye gufungwa.

Eminente yatawe muri yombi tariki 27 Ugushyingo 2016, akurikiranyweho ibyaha bya ruswa n’ubwambuzi bushukana. Mu minsi ishize umuvugizi w’Ubushinjacyaha bw’u Rwanda, Faustin Nkusi, ubwo yasobanuriraga ikinyamakuru Ukwezi.com ibyaha akurikiranyweho yagize ati : "Ibyaha akurikiranyweho ni icyaha cya ruswa n’icyaha cy’ubwambuzi bushukana... Hari abavuga ko yabasabye amafaranga kugirango abafashe kubona ibyangombwa muri RGB cyane cyane abashinga amatorero mashya. Turimo turabikurikirana ngo turebe koko niba ari byo, ariko hari amafaranga yanafatanywe, miliyoni imwe. We ntabwo yemera ko ari ko bimeze ariko turacyabicukumbura."

Nyuma yo kuregera dosiye urukiko, mu cyumweru gishize nibwo rwanzuye ko icyifuzo cya Mugabushaka giteshejwe agaciro kuko we yashakaga ko yafungurwa agakurikiranwa ari hanze, ariko urukiko rwanzuye ko akomeza agafungwa iminsi 30 y’agateganyo.

Uretse kuba ari umunyamakuru, Eminente anazwi cyane nk’umukemurampaka muri Miss Rwanda

Ubwo ikinyamakuru Ukwezi.com cyaganiraga n’Umuvugizi w’Ubushinjacyaha bw’u Rwanda, Faustin Nkusi, yadutangarije ko urukiko rwasanze hari impamvu zituma akwiye gukomeza gufungwa. Yagize ati : "Impamvu ubundi ni uko basanze hari impamvu zikomeye zigaragaza ko yaba yarakoze ibyaha yaregwaga nk’uko nabibabwiye"


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA