AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

VIDEO : Anita Pendo yavuze ku buzima bwe nk’umubyeyi, uwo babyaranye n’imishinga afite

VIDEO : Anita Pendo yavuze ku buzima bwe nk’umubyeyi, uwo babyaranye n’imishinga afite
21-11-2018 saa 16:59' | By Chief Editor | Yasomwe n'abantu 11299 | Ibitekerezo

Anita Pendo, yamenyekanye mu Rwanda nk’umunyamakuru, umushyushyarugamba ndetse n’umu DJ, gusa mu myaka ibiri ishize ntiyakunze gukora iyi mirimo yose kuko yabyayemo abana babiri b’abahungu mu bihe bikurikiranye, umwe mu mpera za 2017 naho uwa kabiri amubyara muri uyu mwaka wa 2018. Uyu mubyeyi yatuganirije ku buzima bwe nk’umubyeyi, agira icyo avuga ku kuntu yakiriye ibyavuzwe n’uwo babyaranye ndetse anavuga ku mishinga afite imbere.

Mu kiganiro cy’amashusho ikinyamakuru Ukwezi cyagiranye na Anita Pendo, yagarutse ku buzima bwe muri iyi minsi bwibanda cyane mu gusenga no kwita ku bana be babiri. Avuga ko ubu nta kintu agikora atabanje kugisha Imana inama kandi ngo ibi biramufasha kuko ntakintu kimubaho kimutunguye.

Anita Pendo kandi yagarutse ku bantu bagiye bamuvugaho ibintu bitari byo birimo kuba hari undi mwana mukuru yari yarabyaye kera, mu magambo ye yisekera ati : "Twe kuvugwa nabi twarabimenyereye hari n’ibirenze ibyo bagiye bavuga ariko ukuri ni uko mfite abana babiri."

Mu minsi ishize, nyuma gato y’uko Anita yari amaze kubyara umwana we wa kabiri, umunyezamu Nizeyimana Alphonse uzwi nka Ndanda babyaranye aba bana bombi, yatangaje ko nta kindi bahuriyeho, ko batabana kandi nta n’ukwiye kumubaza ibindi bitari abo bana babyaranye, ibintu benshi mu nshuti z’uyu mubyeyi bagaye bakagaragaza ko bitari ngombwa kubitangaza mu gihe umubyeyi yari akiri ku kiriri.

Ibi na Anita mu kiganiro twagiranye ntiyashatse kubivugaho byinshi ariko yagaragaje ko iki atari cyo kintu gikomeye cyonyine cyamubayeho kandi akabasha kwihangana, aho ashimangira ko we abona ari umuntu utangaje ufite kwihangana no gukomera, gusa ngo akibibona yabitekerejeho byinshi.

Muri iki kiganiro kandi Anita Pendo yagarutse ku mishinga afite guhera mu ntangiriro za 2019, aho yavuze ko muri uyu mwaka ari bwo aziyereka abantu bakamumenya bya nyabyo. Yanagarutse kandi ku by’akazi ke, iby’uko azagafatanya no kurera abana n’ibindi byinshi bitandukanye.

REBA IKIGANIRO CYOSE TWAGIRANYE NA ANITA HANO :


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA