MC Tino wamamaye nk’umushyushyarugamba, umunyamakuru akaba n’umuririmbyi wamamaye mu itsinda rya TBB, yavuze byinshi ku rugendo yatangiye rwo gukora muzika ku giti cye, asobanura ibyo ateganya mu bijyanye n’ubukwe bwe ndetse n’uko byamugendekeye ubwo yajyaga gusura umukunzi bateganya kurushinga, akomoza ku bukwe bwa Safi n’abandi bahanzi batandukanye ndetse agaruka kuri mugenzi we Anita Pendo uherutse kubyara, anagira icyo avuga ku mukunzi we Ndanda avuga ko yari akwiye kumushyira mu rugo mu buryo bweruye.
Mu kiganiro kirambuye mu buryo bw’amashusho, MC Tino wumvikana asetsa cyane mu bisubizo atanga, yasobanuriye Ikinyamakuru Ukwezi.com uko we na bagenzi be baririmbanaga muri TBB bafashe icyemezo cy’uko buri umwe yaba agerageza kuririmba ku giti cye ariko agaragaza ko nta kibazo cyabayemo nk’uko byagenze kuri Urban Boys. Yasobanuye birambuye iby’imishinga afite muri muzika ndetse n’aho abona arimo kwerekeza.
MC Tino yatangarije Ukwezi.com ko uwari umukunzi we uba muri Amerika batandukanye, ariko ubu akaba afite undi uba mu Rwanda bateganya kurushinga n’ubwo ataramenya amatariki. MC Tino, mu rwenya rwinshi yasobanuye uko byamugendekeye yagiye gusura uyu mukunzi we, uburyo se w’umukobwa yamwakiriye hamwe na basaza be na bakuru be, abiheraho avuga ko bitanga icyizere cy’ahazaza heza h’urukundo rwabo.
MC Tino kandi yagize icyo avuga ku cyemezo cya Safi Madiba cyo gukora ubukwe, anavuga uburyo Safi amaze gukora ubukwe yahise amuhamagara akavuga ko ari we utahiwe ariko ngo hari ibindi asanga azabanza gukora mbere yo gutera ikirenge mu cya Safi.
MC Tino yavuze ko yishimiye kubyara kwa Anita ndetse n’ubwo ataramusura arabiteganya. Mu mvugo yuzuye urwenya, asaba ko Ndanda wabyaranye na Anita bakora ubukwe bigasobanuka. Mu magambo yuzuye urwenya rwinshi, MC Tino ati : "Ndanda namushyire mu mago wana bave muri biriya"
REBA VIDEO Y’IKIRANIRO TWAGIRANYE NA MC TINO CYOSE HANO :