AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

VIDEO : Uwari umujura, inzererezi... Yagarutse mu Rwanda nyuma y’imyaka 17 aba muri Amerika

VIDEO : Uwari umujura, inzererezi... Yagarutse mu Rwanda nyuma y’imyaka 17 aba muri Amerika
6-11-2017 saa 16:12' | By Chief Editor | Yasomwe n'abantu 20218 | Ibitekerezo

Nizeyimana Didier, umunyarwanda unazwi nk’umuririmbyi uba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho akunda gukoresha izina rya Muchoma, yagarutse mu Rwanda nyuma y’imyaka 17 acitse ubuzima bwo kuba inzererezi, umujura n’umunywi w’ibiyobyabwenge, dore ko Imana yamuhinduriye amateka ikamuvana mu buzima bubi yanyuzemo ari nayo mpamvu mu byamugaruye mu gihugu harimo no gusura abana bo ku muhanda babayeho mu buzima bw’uko yabyirukiyemo.

Muchoma mu buhamya bw yivugira ko iyo asubije amaso inyuma akareba ubuzima bubi yanyuzemo hamwe n’umuryango we, numva nta muntu wari ukwiriye gusuzugura undi kuko ubuzima buhinduka. Avuga ko yarwaye amavunja mu ntoki no ku maguru akajya ananirwa kugenda, aza kuba umukozi mu rugo rw’umuntu nta mafaranga ahembwa ahubwo ari ukugirango abone uko nabaho, dore ko ari nyina wari wamutanze kugirango inzara ntizabicire mu nzu bose.

REBA VIDEO UKO YITANGIRA UBUHAMYA HANO :

Ubu buhamya bwa Muchoma yagarutseho birambuye mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru Ukwezi.com aho twamusanze i Nyamirambo mu mujyi wa Kigali, yasobanuye iby’inzira ndende yanyuzemo aho aho yaje no kujya mu muhanda kuba mayibobo ku Gisenyi, atunzwe no kwirirwa atoragura amakara y’amacenga batekesheje cyangwa udupulastike mu kimoteri kugirango abonemo ayo kuguramo ibiryo n’ibiyobyabwenge.

Nizeyimana Didier uzwi nka Muchoma, ubu ari i Kigali aho yazanywe no gusura no guhumuriza ababayeho mu buzima nk’ubwo yahozemo

Muchoma yavuze uburyo yakubititse muri ubwo buzima mu gihugu cya Uganda ndetse no muri Kenya, aho hose akaba yari abayeho nabi kugeza ubwo yaje kubona amahirwe ajya kuba muri Amerika, ubu akaba yarahinduriwe amateka kuko afite akazi keza, akaba abayeho uko abyifuza kandi akaba adasiba gushima Imana yamuvanye kure.

Ubu buzima bubi yanyuzemo nibwo bwatumye afata icyemezo cyo kugaruka mu gihugu cye, maze akiyemeza gushaka abandi bana babayeho mu buzima bubi nk’uko yabayemo, dore ko n’ubwo ngo atabona ubushobozi bwo kubafasha bose, gusangira nabo ubwabyo no kubagarurira icyezere bakamenya ko nta mvura idahita kandi ko bashobora kuzagere kure heza, ngo yumva ubwabyo ari umusanzu ukomeye uzabafasha kugira intambwe batera mu mitekerereze yabo.

Icyakoze avuga ko nk’umuntu ukunda muzika, ateganya no gukora ibihangano bitandukanye ndetse indirimbo ye ya mbere ikaba yenda kujya hanze, nyuma akazanakomeza ajya muri Tanzania aho afiteyo naho abazamufasha kurushaho kuzamura muzika ye.

Yatangariye cyane iterambere ry’u Rwanda, avuga ko ibyo yasanze mu Rwanda byamutangaje kuko yahageze akabona ko ari igihugu kimaze gutera intambwe ishimishije cyane kuburyo buri munyarwanda bikwiye kumutera ishema.

REBA VIDEO UKO YITANGIRA UBUHAMYA HANO :


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA