AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Wema Sepetu wakundanaga na Diamond afunzwe azira gukoresha no gucuruza ibiyobyabwenge

Wema Sepetu wakundanaga na Diamond afunzwe azira gukoresha no gucuruza ibiyobyabwenge
4-02-2017 saa 12:47' | By Vincent Nsengiyumva | Yasomwe n'abantu 6110 | Ibitekerezo

Kuri uyu wa Gatandatu tariki 4 Gashyantare 2017, Polisi yo muri Tanzania yataye muri yombi Wema Sepetu n’abandi bahanzi bazwi cyane muri iki gihugu aho bashinjwa ibyaha birimo gukoresha no gucuruza ibiyobyabwenge.

Wema Sepetu ukurikiranweho ibyaha birimo gucuruza no gukoresha ibiyobyabwenge yamenyekanye cyane nk’umukinnyi ukomeye w’amafilime ndetse no mu mwaka wa 2006 akaba yarabaye Nyampinga w’iki gihugu. Yamenyekanye cyane mu bitangazamakuru kandi igihe yakundanaga na Diamond Platnumz.

Wema Sepetu yakunze kuvugwa cyane igihe yakundanaga na Diamond

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 03 Gashyantare, nibwo umuyobozi w’umujyi wa Dar es Salaam, Paul Makonda, yashyizeho impapuro zita muri yombi Wema Sepetu ndetse na bamwe mu bahanzi barimo TID, Mr Blue, Chidi Benz, Recho n’abandi bashinjwa ibi byaha.

Wema Sepetu ni umwe mu byamamare byo muri Tanzania byatawe muri yombi

Komanda wa Polisi mu mujyi wa Dar es Salaam, Simon Sirro, yemeje aya makuru ndetse anatangaza ko iperereza rigikomeje kuko ngo hamaze gutabwa muri yombi abantu 5 gusa muri 17 bari ku rutonde rw’abashakishwa.

Ubucuruzi bw’ibiyobyabwenge buri mu bibazo byugarije igihugu cya Tanzaniya dore ko gikomeje gutungwa agatoki ku kudafatira ingamba iki kibazo gifite uruhare runini mu koreka urubyiruko rw’ iki gihugu.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA