AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Wema Sepetu yasobanuye iby’uko yasenyeye Diamond Platnumz bahoze bakundana

Wema Sepetu yasobanuye iby’uko yasenyeye Diamond Platnumz bahoze bakundana
5-03-2018 saa 12:29' | By Akayezu Jean de Dieu | Yasomwe n'abantu 7911 | Ibitekerezo

Miss Wema Sepetu yahakanye amakuru amuvugwaho y’uko yaba yaragize uruhare mu isenyuka ry’urugo rwa Diamond Platnumz n’uwari umugore we Zarinah Hassan batandukanye tariki 14 Gashyantare 2018, ku munsi wahariwe abakundana (St Valentin).

Wema Isaac Sepetu wabaye Miss Tanzania muri 2006/2007 kuri ubu akaba amaze kuba icyamamare muri sinema ya Tanzania yakanyujijeho mu rukundo na Diamond nyuma baza gutandukana , Diamond ahita arongora uyu muherwekazi wo muri Uganda, Zari Hassan batandukanye bamaze kubyarana abana babiri.

Ubwo yari mu kiganiro n’abanyamakuru cyo kuri iki Cyumweru tariki 4 Werurwe 2018, Miss Wema Sepetu yabajijwe iby’uko yasenye urugo rwa Diamond avuga ko nta ruhare yigeze abigiramo.

Abajijwe iby’umubano we na Diamond usa n’utangiye guhembuka, Wema Sepetu yavuze ko kugeza ubu Diamond agiye kuba umukoresha we dore ko uyu mukobwa ari umwe mu bazajya bakora kuri Wasafi Tv ya Diamond Platnumz yenda gutangiza muri iki gihugu.

Ibya Diamond na Sepetu byongeye kubura ubwo mu ijoro ryo ku Cyumweru tariki 28 Mutarama 2018, ubwo Wasafi Record yari mu birori byo kwakira umuhanzi mushya Marombosso uzwi ku izina rya Mboso muri Hoteli yitwa Hyatt Regency, byitabiriwe n’ibyamamare bitandukanye birimo na Wema Sepetu wahoze ari umukunzi wa Diamond.

Muri iryo joro nibwo Diamond na Sepetu bongeye kugaragara basa n’abaryohewe no kuba bari kumwe, aho babaga bari kongorerana ndetse banakorana utuntu tugaragaza ko bafitanye ubwuzu budasanzwe.

Amafoto n’amashusho agaragaza aba bombi basa n’abari mu rukundo yatumye abantu babibazaho ndetse bamwe banavuga ko bashobora kuba bagiye kongera gukundana dore ko n’ubundi ngo akenshi bagikundana bagiye batandukana ndetse bakajya no mu itangazamakuru bagaterana amagambo nyuma bakaza gusubukura umubano.

Wema Sepetu agiye gukora kuri televiziyo ya Diamond


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA