AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Wizkid yatumiwe n’ umuryango wa Perezida awukorera ‘Private Concert’ yishyurwa akayabo abaturage bashonje

Wizkid yatumiwe n’ umuryango wa Perezida awukorera ‘Private Concert’ yishyurwa akayabo abaturage bashonje
6-01-2020 saa 10:47' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 6560 | Ibitekerezo

Wizkid, umwe mu bahanzi bakunzwe cyane muri Nigeria bari no mu batunze amafaranga menshi yatumiwe mu gitaramo kihariye n’ umuryango wa Perezida wa Cameroon Paul Biya.

Icyatumye bimenyekana ni amafoto y’ umukobwa wa Perezida Biya ari kumwe na Wizikid wagiye ahagaragara akwirakwira ku mbuga nkoranyambaga.

Uwo mukobwa yari yambaye akagabutura k’ ikoboyi gakufi cyane, umupira w’ ingofero w’ irosa yanisize ibirungo nyongerabwiza.

Muri iki gitaramo Brenda Biya wari wagize isabukuru y’ amavuko na nyina Chantal Biya barirekuye babyinana n’ uyu musitari wo muri Nigeria barangije bamwishyura miliyoni 72 z’ ama-CFA ahanywe n’ ibihumbi 109 by’ amayero ni ukuvuga miliyoni zirenga 100 mu mafaranga y’ u Rwanda.

Abakoresha imbuga nkoranyambaga bo muri Cameroon bavuga ko ibyo uyu muryango wa Perezida wakoze ari ugusesagura mu gihe kuko ngo muri ½ cy’ abatuye Cameroon inzara iranuma.

Ntabwo ari ubwa mbere uyu muryango wari utumiye abahanzi ngo bawukorere igitaramo kihariye mu rugo rwa Perezida kuko Singuila yagikoreyeyo ku isabukuru ya Brenda Biya. Mbere ya Singuila, Koffi Olomidé nawe yakoreye igitaramo muri uru rugo gusa amafaranga agenda kuri iki gitaramo kihariye kibera mu rugo rwa Perezida yari ataratangazwa.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA