AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Ykee Benda ukomeye muri Uganda yaje gusangira weekend n’Umunyarwandakazi Shazz wafungishije ba DavisD

Ykee Benda ukomeye muri Uganda yaje gusangira weekend n’Umunyarwandakazi Shazz wafungishije ba DavisD
27-09-2021 saa 10:07' | By Editor | Yasomwe n'abantu 2950 | Ibitekerezo

Nyuma y’igihe gito batangaje ko bari mu rukundo, umuhanzi Ykee Benda uri mu bakomeye muri Uganda, mu mpera z’icyumweru dusoje yasangiye weekend n’Umunyarwandakazi Akayesu Sharon uzwi nka Shazz uzwi mu kibazo cyatumye abarimo umuhanzi Davis D bafungwa.

Mu cyumweru gishize ni bwo inkuru yasakaye ko uriya muhanzi Ykee Benda ari mu rukundo na Shazz ndetse bombi bakomeza kubyerekana ku mbuga nkoranyambaga.

Amakuru dukesha abakurikiranira hafi iby’imyidagaduro, aravuga ko ku wa Gatanu tariki 24 Nzeri 2021, Ykee Benda yamanutse akigira i Kigali kureba uyu mukunzi we mushya.

Ngo aba bombi kandi basohokeye muri Hoteli iri mu zikomeye mu Mujyi wa Kigali ubundi bagirana ibihe byiza.

Ni ku nshuro ya mbere bari babonanye amaso ku maso kuva batangira gukundana dore ko ngo urukundo rwabo nta gihe kinini ruramara.

Sharon uri mu rukundo na Ykee Benda yatangiye kwamamara ubwo yavugwaga mu rubanza rwarezwemo Davis D, Kevin Kade n’umufotozi witwa Thierry.

Bashinjwaga kumusambanya kandi ataruzuza imyaka y’ubukure. Baje kugirwa abere bararekurwa.

Nyuma yaje kugaragara mu mashusho y’indirimbo ya Jules Sentore yitwa Iyizire.

UKWEZI.RW


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA