AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

CANAL+ RWANDA yagabanyije ibiciro muri poromosiyo isoza umwaka

CANAL+ RWANDA yagabanyije ibiciro muri poromosiyo isoza umwaka
16-11-2022 saa 06:36' | By Habineza Gabriel | Yasomwe n'abantu 10718 | Ibitekerezo

Mu rwego rwo gufasha abanyarwanda kurushaho kuryoherwa na serivisi zayo, sosiyete icuruza amashusho ya CANAL+ yagabanyije ibiciro ku bikoresho byayo muri poromosiyo yo gusoza umwaka yiswe ‘Noheli Ishyushye.’

Ni poromosiyo yatangiye kuri uyu wa kane tariki ya 10 Ugushyingo 2022, aho ku bakiliya ba CANAL+ basanzwe ndetse n’abifuza gutunga ibikoresho bya CANAL+ bose boroherejwe.

Umunyarwanda wifuza gutunga dekoderi ya CANAL+ ubu arayigura ku FRW 5,000 gusa maze agakorerwa na installation ku bindi bihumbi 5,000FRW gusa.

Mu gihe ku basanzwe batunze Dekoderi za CANAL+ bo kugeza tariki 31 Ukuboza, bagenewe poromosiyo aho umukiliya uguze abonema iyo ariyo yose, ahita ahabwa iminsi 15 areba shene zose za CANAL+ ako kanya.

CANAL+ yaboneyeho no kwibutsa abanyarwanda ko imikino y’igikombe cy’Isi izaboneka kuri dekoderi ya CANAL+ aho abanyarwanda bazakurikirana imikino ikomeye kuri RTV, shene ya 380, ubu iri kugaragara mu mashusho akeye ya H.D ku FRW ibihumbi 5000 gusa !


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA