AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

CANAL+ yahuguye abanyamakuru mu bijyanye no kubongerera ubumenyi

CANAL+ yahuguye abanyamakuru mu bijyanye  no kubongerera ubumenyi
26-04-2022 saa 13:17' | By Habineza Gabriel | Yasomwe n'abantu 772 | Ibitekerezo

Sosiyete icuruza amashusho, CANAL+ ibinyujije muri kaminuza yayo ‘CANAL+ University’ yahuguye abanyamakuru 13 mu bijyanye no kwandika ndetse no gutunganya inkuru z’amashusho.

Ni amahugurwa y’iminsi ine, yatangiye tariki ku ya 19 asozwa ku ya 22 Mata 2022 aho yitabiriwe n’abanyamakuru basanzwe batunganya inkuru z’amashusho ku ma Televiziyo atandukanye yo mu Rwanda.

Victorien Tronche watanze aya mahugurwa yagaragaje ko kugira ngo umunyamakuru abe umunyamwuga mu kazi ke ko gutunganya inkuru, ari ingenzi ko amenya ibice by’ingenzi bigize inkuru y’amashusho, ndetse no gufata amashusho ari ku rwego rwo hejuru.

Umuyobozi wa CANAL+ RWANDA, Sophie TCHATCHOUA, yavuze ko CANAL+ ihora ishishikajwe no guteza imbere abafite impano, maze ashimangira ko amahugurwa nkaya atangwa na CANAL+ University ari imwe mu nzira zinoze zo kuvumbura ndetse no gushyigikira abafite impano mu Rwanda. Yongeyeho kandi ko aya mahugurwa azakomeza no mu myaka iri imbere kugira ngo CANAL+ ikomeze gufasha ndetse no guteza imbere itangazamakuru ndetse nibijyanye na cinema mu Rwanda.

Abitabiriye aya mahugurwa batangaje ko ari ingenzi cyane ndetse ko azabafasha kunoza imikorere y’akazi kabo ka buri munsi, bakanarushaho kugakora kinyamwuga.

Safari Desire ukorera Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru (RBA) yavuze ko aya mahugurwa ari ingenzi cyane kuko azamufasha kurushaho kunoza akazi ke ndetse ko yizeye no guhatana ku rwego mpuzamahanga.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA