AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Canal+ yadabagije abafite ama hotels, irimo kubaha ibikoresho by’ubuntu n’ifatabuguzi rya macye

Canal+ yadabagije abafite ama hotels, irimo kubaha ibikoresho by’ubuntu n’ifatabuguzi rya macye
12-05-2022 saa 14:30' | By Chief Editor | Yasomwe n'abantu 3713 | Ibitekerezo

Canal+, sosiyete ikomeje kuza ku isonga mu kugeza ku Banyarwanda ifatabuguzi ry’amashusho ya televiziyo ryiza kandi kuri macye, yadabagije abafite amahoteli mu rwego rwo kubafasha gushimisha ababagana no kubafasha guteza imbere ubucuruzi bwabo, by’umwihariko muri iki gihe benshi bitegura kuzacuruza byisumbuyeho kubera inama y’ibihugu bikoresha Ururimi rw’icyongereza iteganyijwe i Kigali muri Kamena uyu mwaka.

Amahoteli yifuza kugira ifatabuguzi rya Canal+ mu byumba byayo, ubu arimo guhabwa ibikoresho byose birimo dekoderi, antene n’ibindi byose bigize ifatabuguzi, hakiyongeraho no kubitunganya (installation) byose bigakorwa ku buntu.

Mwizerwa Jean Félix uyobora ishami rya Canal+ Business asobanura ibyiza bafitiye abakiliya babo

Uretse ibyo kandi, ifatabuguzi naryo ryagabanyijwe kuko kuva ku mafaranga y’u Rwanda 8.000 uhabwa ifatabuguzi rya Basic, ku mafaranga 12.000 ugahabwa Essentiel naho iry’agahebuzo rya Prestige ryo rikishyurwa amafaranga 15.000 ku kwezi kuri buri cyumba cya hotel. Hari kandi indi y’akataraboneka yitwa PACK VIP yo yishyurwa amafaranga 20.000.

Ubuyobozi bwa Canal+ buvuga ko hotel yose ikeneye iri fatabuguzi, iyo imaze guhabwa ibikoresho ku buntu inahabwa amahirwe yo guhitamo amasheni yifuza bigendanye n’ibyifuzo by’abayigana, kandi hotel ikaba ishobora gusaba guhindurirwa amasheni yemerewe bitewe n’ibyifuzo bishya by’abayigana.

Mu muhango wo gusobanurira abanyamakuru iyi poromotiyo, hari abayobozi batandukanye muri Canal+ Business

Canal+ ishishikariza ama hotels kuyigana bagahabwa izi serivisi bakanasobanurirwa uburyo zabafasha kurushaho gukurura abakiliya no kubashimisha babakirira mu byumba birimo amashusho meza ya HD. Iyi serivisi kandi inatangwa ku ma Kaminuza, ibitaro n’ibindi bigo byifuza kugeza ifatabuguzi rya Canal+ mu byumba bitandukanye byabo ariko buri cyumba ukirimo ashobora guhitamo acyo areba gitandukanye n’icy’uri mu bindi byumba.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA